Minisitiri wa Siporo,Nelly Mukazayire yasabye Abanyarwanda kuza ku bwinshi kwakira ibirori by’amateka bya Shampiyona y’Isi y’Amagare bigiye kubera mu Mujyi wa Kigali , mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Ibi Minisitiri Mukazayire yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, mu kiganiro inzego ziri kugira uruhare mu mitegurire y’iyi shampiyona zahaye itangazamakuru.
Harabura umunsi umwe gusa ngo hatangire Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 21-28 Nzeri 2025.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yatangaje ko kugeza ubu ibintu byose byamaze guterwa haba ibikorwaremezo n’abazagira uruhare mu gutuma iyi shampiyona y’Isi y’amagare igenda neza, amahoteli n’ibindi bitandukanye.
Ati “ Turakorana umunsi ku wundi na UCI . Nibyo ni ubwa mbere mu Rwanda turyakiriye ndetse no muri Afurika. Ariko turakora ibishoboka byose izagende neza .”
Minisitiri Muzayire avuga ko inzego zitandukanye zirmo Polisi, Minisiteri y’Ibikorwaremezo,Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima, iya Siporo, RDB,kugira ngo imitegurire y’iri rushanwa igende neza.
Ati “ Kuba ufite abantu basiganwa 918 bagenda ku igare ku muvuduko nawe ushobora kuba utekereza, ufite abantu bahagaze ku muhanda bagomba gukurikira, Ministeri y’Ubuzima yaradufashije cyane. Mu by’ukuri ni igikorwa cyasabye imbaraga kitarebwa urwego rumwe.”
Yasabye Abanyarwanda kuza ari benshi mu gufana amagare.
Ati “ Buri wese aho ari yumve ko ashobora kuza kureba ibi birori. Ni ukunezerwa, muze muvuze ingoma,ahantu mwese mwahurira mushobora gufana igare.Iyo tuvuze fanzone, hari abashaoboka kumva ari ahantu hamwe gusa haba hateganyijwe, nko kuri KCC, ari kuri Simba .Ariko aho abantu bahagaze hose bashobora kuhagira fanzone.Byose ni ukunezerwa, uburyo muzishima,[..] yewe ,imbere y’urugo rwawe niba rihakatira , rero byose birashoboka rero.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , ACP Rutikanga Boniface, avuga ko kwakira iri rushanwa ari ishema rikomeye ku gihugu, nka Polisi ifite ishingano zo kurinda ituze n’umutekano w’abazaryitabira.
Ai “ Ni ishema rikomeye kuri twe kandi umunsi ku wundi iyo tubonye irushanwa nk’iri cyangwa igikorwa nk’iki kizana abantu benshi mpuzamahanga, ku rundi ruhande twebwe kitugerageza ubushobozi bwo gucunga umutekano, umutuzo,umudendezow’abantu bose w’abazaba babyitabiriye.
Yakomeje ati “ Ariko nanone tukongera tukubakira ikizere abanyarwanda n’amahanga ko mu Rwanda ari igicumbi cy’ibikorwa bya siporo, imyidagaduro, inama n’ibindi byose kuko hari umutekano. Rero ni ishema kandi mu by’ukuri turabyishimiye.”
Ubusanzwe iyi shampiyona y’Isi y’Amagare ikunda kubera ku Mugabane w’i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane.
Ni mu gihe Kigali uzaba umujyi wa mbere wo ku Mugabane wa Afurika uzakira iri rushanwa rimaze imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.










One Response
Umukino w.amagare iwacu oyeee