Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na Wedfaq Ajdabiya yo muri Libya, Nshuti Innocent yambitse impeta umukunzi we, Uwase Nice, bamaze imyaka myinshi bakundana amusaba kumubera umugore.
Nshuti Innocent yabitangaje mu mashusho yashyize hanze yifashishije imbuga nkoranyambaga ze mu gicuku cyo kuri uyu wa 5 Mata 2026.
Mu magambo yuje urukundo Nshuti yagize ati “ Nishimira kuba Imana yahitiyemo umwe undi”
Mu gushimangira urwo uyu mukinnyi akunda Uwase yifashishije amagambo agaragara muri Bibiliya agira ati “Impano nziza yose itunganye ituruka mu ijuru.”
Nshuti Innocent na n’umukunzi we Uwase Nice bamaze igihe kitari gito bakundana ndetse bagiye bakunda kugaragaza iby’urukundo rwabo binyuze ku mbuga koranyambaga.
Uyu rutahizamu yambitse impeta uyu mukunzi we nyuma y’uko akubutse mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi mu mikino ya FIFA Series 2026.
Urugenda rwa Nshuti Innocent mu gukina umupira w’amaguru rwatangiriye mu ikipe y’Intare FC yagezemo afite imyaka 14, aza kuzamurwa muri APR FC mu 2015.
Mu mwaka wa 2018 yaje kuva mu ikipe y’Ingabo z’igihugu yerekeza mu ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia ariko ntabwo yatinzeyo nyuma y’umwaka umwe yongeye gusubira muri Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu.
Nyuma nanone yaje kongera kuva muri APR FC muri 2024 ajya muri One Knoxville SC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ayivamo mu ntangirizo za 2025 yerekeza muri Sabail FK ikina shampiyona y’icyikiro cya mbere muri Azerbaijan.
Iyi nayo yaje kuyivamo mu mpeshyi y’umwaka ya 2025 ajya muri Es Zarzis naho ntiyahatinda kuko muri Mutarama yerekeje muri Wedfaq Ajdabiya yo muri Libya ari nayo akinira kuri ubu.
Nshuti Innocent ni umukinnyi utarakunze kuvugwaho ingeso mbi hanze y’ikibuga ndetse kuri ubu ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu Amavubi.












