Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abanyarwanda kudahangayikishwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ashimangira ko leta ikomeje gufata ingamba zihamye mu guhangana n’iki kibazo.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamkuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026, cyagarutse ku ishusho y’ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage.
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko abanyarwanda badakwiye guhangayika kubera ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka, avuga ko leta ifite ingamba zo guhangana n’iki kibazo u Rwanda ruhuje n’isi kubera ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ati: “Nta byacitse ihari, ubuyobozi bw’igihugu buriteguye dufite ingamba zihagije. Gusa icyo dusaba abanyarwanda ni ugukomeza gukurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi, kandi dufatayije, mu bibazo twgaiye tunyuramo n’ibi tuzabivamo nta kabuza.”
Ibihugu biri mu nzira y’iterambere nk’u Rwanda biri gushyirwaho igitutu n’izamuka ry’ibiciro by’ibitumizwa mu mahanga, ibiciro rusange, ndetse n’ubushobozi buke bw’ingengo y’imari.
Intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati iri gutuma ibiciro by’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga bizamuka, harimo ibikomoka kuri peteroli, gazi n’ifumbire, ndetse uku kwiyongera kukagira ingaruka ku biciro bw’ibikorerwa imbere mu gihugu.
Minisitiri Nsengiyumva, yavuze ko Leta iri gufata ingamba zifatika mu guhangana n’ingaruka z’iyi ntambara ku bukungu bw’u Rwanda, ndetse no gufasha abaturage bayo kutaremererwa.
Ati “Leta y’u Rwanda izi neza ko izamuka ry’ibiciro riri kongera umutwaro ku baturage, ni yo mpamvu ikomeje gukora ibishoboka byose ngo igabanye uburemere bw’izi ngaruka.”
Ku biciro byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kamena 2026, aho mazutu yiyongereho 722 Frw kuri litiro ikagera kuri 2927 Frw ivuye kuri 2,205 Frw, Leta y’u Rwanda yashyizeho nkunganire ya 18,26% mu rwego rwo gufasha abaturage.
Ni ukuvuga ko iyo hatabamo nkunganire ya letan igiciro cya litiro ya mazutu cyari kuba cyatangajwe ni 3,581 Frw.
Minisitiri Nsengimana, yagaragaje ko iyi nkunganire, yatumye izamuka ry’ibiciro bya mazutu ritagira ingaruka ku biciro by’ingendo z’imodoka rusange, kuko iyo itajyaho hari ayari kwiyongeraho.
Ati: “Umuntu uva Nyabugogo ujya Musanze yakabaye yishyura 4,281 Frw ariko ubu azakomeza kwishyura 3,821 Frw bivuze ko leta iba imwishyuriye amafaranga 460 Frw muri urwo rugendo.”
Minisitiri w’Intebe kandi yashimiye Abanyanyarwanda ko bakomeje korohereza leta muri gahunda yo gutega bisi zitwara abantu mu buryo rusange aho yavuze ko kuva leta yatangira gushishikariza abatu iyi gahunda, abatega bisi biyongeyeho 15%.
U Rwanda rufite ibikomoka kuri peteroli bihagije
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yashimangiye ko u Rwanda rufite ibikomoka kuri peteroli bihagije ku isoko, ndetse ko leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo itabura n’ubwo ibiciro byakomeza kuzamuka.
Yagize ati: “Twakwishimira ko kuri sitasiyo za lisansi zose peteroli ihari. Ibiciro biziyongera kuko ntabwo tuyicukura mu butaka bwacu ariko tuzakomeza gukora ku buryo itabura ku isoko ryacu.”
N’ubwo bikomeye ubukungu bw’u Rwanda buracyahagaze bwuma
Minisitiri Nsengiyumva yashimangiye ko n’ubwo isi yose ikomeje guhangana n’ingaruka zituruka ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwo hagati, harimo n’iri zamuka ry’ibiciro, ubukungu bw’u Rwanda bugihagaze neza ibikwiye gutuma umunyarwanda adahangayika.
Minisitiri Nsengimana, yavuze ko biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2026, ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 6,8%.
Ni ikigero gishimishije ugereranyije na 4,3% y’ubwo muri Afurika yo munsi y’ubutahu bwa Sahala ndetse na 3,1% y’ubukungu bw’Isi.
Yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ahanini bitewe n’ishoramari rikomeje gutera imbere ndetse no guteza imbere umusaruro w’imbere mu gihugu.









