Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku ntambara imaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga u Rwanda atari rwo nyirayabazana w’ibibazo bihari, ndetse n’intambara iriyo itatangijwe n’u Rwanda, naba nyirubwite babizi.
Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yatangizaga kumugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yongeye kuba ku nshuro yayo ya 20.
Mu ijambo ryo gufungura iyi nama izamara iminsi ibiri, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo byo mu Karere u Rwanda ruhereremo by’umwihariko iby’intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko ibibazo by’intambara biriyo bitatangijwe n’u Rwanda kandi atarirwo pfundo ryayo nkuko bivugwa n’abayobozi batandukanye b’i Kinshasa.
Ati“ Reka mbivuge nanone kuko mbivuze kenshi kandi tubisubiyemo inshuro nyinshi kuko n’abayobozi b’ibyo bihugu barabizi kandi ntibabihakana ahubwo babica ku ruhande, iyi ntambara ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ntabwo yaturutse mu Rwanda. Iyi ntambara yaturutse ahandi ntabwo yaturutse hano mu Rwanda yaturutse muri Congo n’ahandi.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo u Rwanda rufite muri Congo ari icy’interahamwe zimaze imyaka myinshi mu mashyamba yo muri Congo kandi zigashyigikirwa na politiki ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside iranga ubutegetsi bw’i Kinshasa, ariko bikarangira batunze agatoki u Rwanda ko arirwo nyirabayazana.
Ati “Sinzi niba mutegereje abo ubushize byahitanye ko aribo babyivugira. Ibyo nabyo bikongera, ibyo navugaga bituruka hanze, bikaba ko turi muri Congo gushaka amabuye y’agaciro”.
Perezida Kagame kandi yavuze ko ibyo byose babyirengagiza ahubwo bagashaka izindi mpamvu zituma u Rwanda rushoza intambara kuri Congo aho yagarutse kuri izo nzitwazo zitangwa n’abayobozi bo muri Congo zirimo amabuye y’agaciro no gushaka kwagura u Rwanda kuko ari ruto.
Yagize ati “ Nyamara birengagiza ikibazo gikomeye cy’interahamwe ziri muri Congo zahawe ibikoresho n’imyitozo ya yagisirikare n’ubutegetasi bwa Congo ndetse mu buryo bumwe barakorana ahubwo bagashaka impamvu ku Rwanda ngo rutera Congo kubera amabuiye y’agaciro ikindi ngo rushaka kwaguka rukiyomekaho ibice bya Congo ibyo byose ababizi barabizi”.
Yagarutse kandi ku mpamvu nyamukuru yatumye Loni yohereza ingabo zayo za MONUSCO muri Congo aho byose bifite aho bihuriye n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri Congo.
Ati “Loni ijya gushyira Ingabo za Monusco muri Congo, kuki barinze kuzishyirayo? Ariko kugeza n’ubu, iyo uvuga loni, ntabwo umuntu yumva neza icyo uba uvuga, cyangwa iyo uvuga Umuryango Mpuzamahanga…ni inde ukwiriye kuba abiryozwa? Birangira inzira yoroshye ibaye gushaka uwo babyegekaho, uwo akaba u Rwanda. Iyo uvuga u Rwanda uba uvuga iki gihugu cyacu gito, ariko iyo uvuze Umuryango Mpuzamahanga uba uvuga nde?
Perezida Kagame kandi yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi aho yagaragaje ko ari ibihugu byahoze ari impanga, ariko Abarundi bakaba barahisemo gushaka undi muvandimwe ariwo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva intambara yatangira mu Burasirazuba bwa Congo hagati y’umutwe wa M23 na leta ya Congo, u Burundi bwatangiye kohereza ingabo nyinshi muri Congo aho buvuga ko bwagiye yo mu rwego rwo gutabara umuvandimwe w’umuturanyi watewe n’u Rwanda kandi ngo nibo bazakurikiraho guterwa.









