Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yashimiye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu ku ruhare rwabo n’ubufatanye mu bikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda bigamije iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.
Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026 ubwo hasozwaga ibikorwa by’Ingabo na Polisi byari bimaze amezi atutu biba mu gihugu hose.
Mu iki gikorwa cyo gusoza ibi bikorwa by’inzego z’umutekano bihuzwa no kwizihiza umunsi wo Kwibohora uri kwizihizwa ku nshuro ya 32, hatashwe inzu 30 zubakiwe imiryango y’abatishoboye yo mu Karere ka Nyabihu.
Mu ijambo rye, Minisitiri Nsengiyumva, yashimangiye ko uruhare rwa Polisi y’Igihugu, Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’ubuyobozi, ari igihamya cy’uko ubufatanye hagati y’Inzego z’Umutekano n’abaturage ari inkingi umutekano w’Igihugu wubakiyeho.
Yagize ati “ Nk’uko mubizi, uyu mwaka turizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32. Turazirikana urugendo rwo kubohora Igihugu cyacu, guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 ndetse n’amahitamo meza twagize yo kunga ubumwe, tugahuza imbaraga n’ibitekerezo mu
kubaka u Rwanda ruteye imbere kandi rwunze ubumwe, turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame”.
Minisitiri w’Intebe yashimiye abaturage ko bakomeje gutanga umusanzu wabo mu gutuma igihugu gikomeza gutera imbere agaragaza ko n’ubufatanye bwabo mu bikorwa byasozwe biri muri uwo mujyo wo guharanira imibereho myiza.
Yagize ati “Ikindi twishimira ni uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa. Muri iyi gahunda, uruhare rw’abaturage, binyuze mu bikorwa by’umuganda, rwarigaragaje cyane. Ibi kandi byafashije abaturage batari bake kubona akazi.”
Yakomeje agira ati “Izi nzu twatashye hano uyu munsi, ndetse n’ibindi bikorwa byakozwe muri iyi Gahunda hirya no hino mu Gihugu ni igihamya cy’uko ubufatanye hagati y’Inzego z’Umutekano n’abaturage ari inkingi ikomeye umutekano w’Igihugu cyacu wubakiyeho”.
Yashimiye Ingabo na Polisi by’igihugu ku kazi gakomeye bakorera abaturage atari ako gucunga umutekano wabo ni byabo gusa ahubwo n’uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere.
“Twese twemera ko umutekano utagarukira gusa kukuba nta ntambara iri mu Gihugu, ahubwo ko kugira umutekano bivuze kuba ntacyahungabanya ituze ry’umuturarwanda, abe ndetse n’ibyo atunze, aho cyava hose, uko cyaba giteye kose. Ibi kandi bikajyana no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”.
Muri uyu mwaka ibikorwa bya Polisi n’Ingabo z’u Rwanda byatangiye kuva muri Werurwe 2026, byatwaye agera kuri miliyari 2 na miliyoni 700 Frw.
Muri ibyo bikorwa hubatswe ibiraro ndetse hanatangwa amato hagamijwe koroshya ubwikorezi no guteza imbere ubuhahirane, hatangwa amatungo maremare n’amagufi hanaterwa inkunga amakoperative mu rwego rwo kwiteza imbere, hubatswe kandi ibyumba by’amashuri, inzu zo guturamo, guha serivise z’ubuvuzi abaturage, kubagezaho amzi meza n’ibindi.











