sangiza abandi

Nyabihu: Ubukene bwagabanyutseho 19.4% mu myaka irindwi ishize

sangiza abandi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yatangaje ko muri aka Karere ubukene bwagabanutse ku kigero cya 19.4% mu gihe cy’imyaka irindwi ishize, asaba abaturage gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bafite, harimo n’uburumbuke bw’ubutaka bw’aka Karere butuma cyera ku kigero cyo hejuru.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyahuje abayobozi b’inzego zitandukanye z’Akarere ka Nyabihu n’itangazamakuru, cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026.

Iki kiganiro cyari kigamije kumenyekanisha imishinga iteganyijwe gushyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Nyabihu mu bihe biri imbere, hagamijwe gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mayor Mukandayisenga yavuze ko mu mwaka wa 2024/25 ikigero cy’ubukene mu Karere ka Nyabihu cyagabanutse kigera kuri 20.2%, kivuye kuri 39.6% cyariho mu mwaka wa 2017/18.

Ati “Murumva ko kugira ngo igipimo cy’ubukene kigabanuke mu buryo bugaragara, bisaba imbaraga nyinshi. Kuba mu myaka irindwi ikigero cyaravuye kuri 39.6% kikagera kuri 20.2%, birerekana ko habayeho imbaraga zihuriweho kandi buri wese yabigizemo uruhare.”

Yakomeje avuga ko iri gabanyuka ry’ubukene rijyana n’igabanuka ry’ubushomeri, aho bwagabanutse ku kigero cya 8%, buvuye kuri 19.1% bwariho mu mwaka wa 2022 bugera kuri 10.35% mu mwaka wa 2024.

Uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi muri iri gabanuka ry’ubukene

Mayor Mukandayisenga yavuze ko Akarere ka Nyabihu ari igicumbi cy’ubukerarugendo, bitewe n’ahantu nyaburanga hatandukanye harimo inzuri za Gishwati, Ibere rya Bigogwe ndetse no kuba kegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Ibi byose bigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’abahatuye binyuze mu bikorwa bitandukanye byinjiriza abaturage.

Yakomeje avuga ko iri terambere rijyana no kuba Akarere ka Nyabihu ari igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi, aho hera cyane ibirayi, ibishyimbo, ingano n’ibigori, hakaba n’icyayi gifite uruganda rugitunganya, hakera n’ibireti bidakunze kuboneka mu bindi bice by’igihugu, imboga zitandukanye n’urutoki.

Yasobanuye ko ibi byose biterwa ahanini n’ikirere cyihariye cy’aka Karere, kirangwa n’imvura igwa hafi ya buri gihe, bigatuma imyaka yera mu bihe byose by’umwaka. Ibi bitanga amahirwe akomeye ku baturage, abashishikariza kuyabyaza umusaruro mu buryo burambye.

Ati” Tunarushaho no gushishikariza abaturage guhinga batagize na hantu na hato basiga kugirango ku isoko hataburaho ibiribwa kandi dufite ayo mahirwe.”

Imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyabihu, ingo z’abaturage zikora ubuhinzi zingana na 73.5%, mu gihe 51.9% zikorera mu bworozi.

Umusaruro w’ubuhinzi nawo uri ku rwego rushimishije, aho kuri hegitare imwe hasarurwa toni 28 z’ibirayi, ibigori basarura toni 4.7 kuri hegitare, ingano bagasarura toni 3 kuri hegitare naho ibishyimbo bagasarura toni 2.5 kuri hegitare.

Photos:

[fluentform id="3"]