Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko mu rwego rwo kureshya ndetse no gufasha abashaka gushora imari, buteganya kubaka inganda mu cyanya cyahariwe inganda muri aka Karere ndetse no kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda.
Iki cyanya giherereye ahitwa Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare, kiri ku buso bungana na hegitare zisaga 200, bikaba biteganyijwe ko inyigo yo kugitunganya izatwara miliyoni 40 Frw.
Aha ni naho hari uruganda rwa mbere mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba rutunganya amata y’ifu, Inyange Milk Powder Plant.
Kugeza ubu, muri iki cyanya hatangiye no kubakwa izindi nganda enye zizajya zitanga umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Kwiyongera kw’inganda nk’izi ni kimwe mu byifuzo bya benshi mu baturage batuye muri aka Karere, nk’uko babibwiye RBA.
Uwitwa Niyibizi Gilbert ati: “Icyo dusaba ni uko inganda zakwiyongera. Tugomba no kubona akazi tukakabonera hafi tutagiye kure.”
Iki cyanya cy’inganda gifite hegitare 220. Ubu hegitare 80 zatangiye gushyirwaho ibikorwa, ndetse mu igenamigambi ry’imyaka itanu ry’aka Karere, hazongerwamo hegitarare 50.
Gusa, ibikorwa bishyira iki cyanya mu bikomeye mu gihugu, ntibiragerwaho. Ibi birimo ibikorwaremezo nk’imihanda igerayo bikaba binakoma mu nkokora imikorere y’abamaze kuhubaka inganda.
Umuyobozi w’Uruganda rw’akawunga rwa Nyagaratare Maize Processing, Abatoni Marry, yabwiye RBA ko uru ruganda rwakira toni zirenga 1000 ku mwaka, akagaragaza ko hakenewe imihanda igezayo uwo musaruro ikanahakura ibyatunganyijwe.
Ati “Ahantu turi hari imihanda idakoze, imodoka zituzanira ibigori kenshi ziba ziremereye, ugasanga ni imbogamizi.”
Akomeza agira ati “Iyo tumaze gutunganya Kawunga yacu biba bisaba ngo igende neza, ice ahantu heza. Rwose dukeneye ko haba imihanda kugirango ibikorwa bigende neza.”
Uru ruganda ni rumwe muri eshatu zikora neza mu cyanya cyahariwe inganda cya Nyagatare.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ubwo i Nyagatare hatangizwaga ubukangurambaga bw’Inama Njyanama mu baturage, yavuze ko hari gutegurwa uko iki cyanya cy’inganda cyatunganywa mu buryo bujyanye n’icyerekezo.
Ati: “Twamaze kubona imiterere yaho, twamaze no kuyemeza, twemeje ingengo y’Imari yo gushyiramo ibyo bikorwaremezo duhereye ku mihanda n’ubwo idahagije ariko twizeye ko n’indi izaboneka.”
Avuga ko nihongerwamo Ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi, bizahongerera agaciro ndetse bikareshya abashoramari bifuza kuhakorera.
Ubuyobozi kandi butangaza ko hari abashoramari bashya 12 bagiye kubaka inganda muri icyo cyanya. Biteganyijwe ko izo ndetse n’izindi zizubakwa, zizatanga imirimo ku barenga 7000.
Miliyoni 40 Frw ni zo zigiye kwifashishwa mu gukora inyigo yo gutunganya iki cyanya cy’inganda cya Nyagatare. Mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, ni bwo hazatangira ibikorwa nyirizina byo kubaka imihanda no kugeza ibindi bikorwa muri iki cyanya.





