sangiza abandi

Nyamasheke: Abantu batanu bafungiwe kunyereza Kawunga y’ishuri

sangiza abandi

Abantu batanu bo mu Karere ka Nyamasheke batawe muri yombi, bakekwaho kunyereza kawunga yatanzwe muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ‘school feeding’.

Aba barimo barimo abatetsi babiri, abanyonzi babiri n’umucuruzi .

Byabereye mu Mudugudu wa Gasumo, Akagari ka Impala, Umurenge wa Bushenge ku wa 04 Ugushyingo 2025.

Saa Cyenda nibwo abaturage babonye abanyonzi batwaye kawunga itandukanye n’iyo basanzwe bacuruza muri ako gace, bababajije bavuga ko bayikuye ku ishuri ribanza rya Nyarutovu.

Abo banyonzi buri umwe yari atwaye ibilo 25 bya kawunga bavuze ko bayishyiriye umucuruzi ucururiza mu isantere ya Mugera.

Abatetsi bo kuri iryo shuri bavuze ko ari ubwa gatatu bari bagurishije ibiribwa by’abanyeshuri, bavuga ko banusura ku biribwa bahawe byo guteka, bagakuraho bike bike kugeza bagize ibilo 25.

Ni mugihe umucuruzi bari babishyiriye wari wamaze kubishyura 30.000 Frw yavuze ko ari ubwa mbere abaguriye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, mu kiganiro yatangaje ko abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Shangi mu gihe iperereza rikomeje.

Yongeyeho ko abantu bakwiye kuzamura umuco w’ubunyangamugayo.

Ati “Ubutumwa dutanga ni uko abantu bakwiye kuzamura no gukomeza umuco w’ubunyangamugayo. Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, abakozi, abagize komite y’imicungire ya school feeding bose turabasaba gukorera mu mucyo kugira ngo abana bacu, abanyeshuri babashe kurya ifunguro rifatirwa ku ishuri uko bikwiye”.

Photos:

[fluentform id="3"]