sangiza abandi

Nyamasheke: Umuturage aravugwaho gusinda agakubita umuyobozi

sangiza abandi

Ndagijimana Felix wo mu Murenge wa Nyabitekeri, akarere ka Nyamasheke, afunzwe akurikiranweho gukubita, akanakomeretsa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mariba Ngabonziza Principe.

Amakuru avuga yakubise uwo muyobozi mu ijoro ryo ku wa 8 Mutarama 2025, amuhora kumukura ku rutonde rw’abahawe imfashanyo kubera kwibasirwa n’amapfa.

Gitifu ngo yakubiswe ari kumwe n’abagize inzego z’ubuyobozi bw’imidugudu n’inkeragutabara, ubwo bari mu bugenzuzi bw’imikorere y’irondo n’iy’utubari.

Aganira n’Imvaho Nshya, Ngabonziza avuga ko uwo muturage wari wasinze yabanje kubaza abo bayobozi abo ari bo n’ibyo bari gukora, baramwibwira ndetse n’ibibagenza.

Ndagijimana, ngo yahise avuga ati” Ese ni mwe mwankuye ku rutonde rw’abahawe ibigori?”

Gitifu ati” Ntaramusubiza, aransunika. Mubajije impamvu ansunika, ahita ankubita ikofe ku munwa wo hejuru, arawukomeretsa, ntangira kuvirirana amaraso menshi.”

Uyu muturage ngo yahise yiruka, ariko ntiyabasha gucika abo bayobozi n’abaturage bari bahuruye; ari bwo yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Shangi.

Gitifu we bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Mukoma, ariko asabwa kujya ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo harebwe niba nta kindi kibazo yagize.

Uyu muyobozi avuga ko nta ruhare yagize mu gukura uyu mugabo ku rutonde rw’abatishoboye bahawe imfashanyo, kuko abaturage bagenzi be ari bo barumwikuriyeho kubera ko yishoboye.

Abaturage bo mu Kagari ka Mariba bavuga ko atari bishya kuri Ndagijimana, kuko ngo asanzwe ari igihazi, ko iyo amaze gusinda ateza umutekano mucye mu baturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, yemeje ko uyu muturage yakoreye umuyobozi we urugomo, byatumye ashyikirizwa RIB ngo abibazwe.

Ati “Twamushyikirije RIB, sitasiyo ya Shangi, ngo abikurikiranweho; uwakomeretse ajya kwa muganga, anasabwa gutanga ikirego kuri RIB.”

Abaturage bakangurirwa kwirinda guhohotera no gukubita abayobozi, kabone n’ubwo baba batanyuzwe n’ibyemezo babafatiye; mu gihe habayeho kurengwanywa, bakwiyambaza inzego zisumbuyeho.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]