sangiza abandi

Nyanza : Abagabo 3 bakurikiranyweho urupfu rw’abashinjwaga kwiba ihene

sangiza abandi

Abagabo batatu bo mu karere ka Nyanza, bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu babiri bakubise bikamuviramo urupfu, babashinja kwiba ihene.

Iki cyaha cyabaye ku wa 08 Mutarama 2026 ahagana saa mbiri za mu gitondo mu Mudugudu wa Buruba, Akagari ka Butara, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza .

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko mu ibazwa ry’aba bagabo, abakekwa barimo n’uwari wibwe ihene bavuze ko babakubise inkoni n’amabuye mu mutwe n’ahandi hatandukanye ku mubiri bakabica babahoye ko bari baraye bibye ihene babaza aho bayishyize bakanga kuhavuga.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye buvuga ko abakekwa kuri iki cyaha bose hamwe ari abantu 8 ariko hakaba harafashwe batatu abandi batanu bagacika; bakaba bagishakishwa. 

Icyaha cy’ubwicanyi bakurikiranyweho kiramutse kibahamye bahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]