Urwego rwunganira akarere mu by’umutekano ruzwi nka DASSO mu karere ka Nyanza, rwagaragaje igikorwa cy’urukundo rworoza inka umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.Ni inka yaguzwe mu bushobozi bwegeranyijwe n’abakozi b’uru rwego bivuye mu kwitanga n’umutima wo gufasha.
Mukantagara Marie Louise ufite imyaka 42, utuye mu mudugudu wa Nyamagana B, akagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana, ni we worojwe inka n’uru rwego.
Yashimye cyane iki gikorwa dore ko byabaye nko kumushumbusha kuko iyo yari yarorojwe na mbere yaje gupfa izize uburwayi.
Mukantagara yashimiye by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku bikorwa byiza akomeje gukorera abanyarwanda, birimo no guteza imbere imibereho myiza y’abarokotse Jenoside. Yavuze ko yongeye guhabwa inka ari ikimenyetso cy’uko atatekerejweho gusa ahubwo anitabwaho.
Yagize ati: “Ibi byose ndabikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Imana imuhe umugisha.”
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yashimye DASSO ku gikorwa cy’urukundo bakoze, avuga ko gishingiye ku ndangagaciro zo gufasha abaturage Perezida wa Repubulika ahora abatoza.
Yanibukije ko iki ari igihe cyo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, abasaba gukomera no gukomeza kubaka igihugu cyiza kibatekerezaho.
Ati: “Uyu worojwe nta mpamvu yo guheranwa n’agahinda. Iyi nka azayiteho, na we azoroze undi muturage.”
Ubuyobozi bwagaragaje ko DASSO isanzwe igira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, birimo koroza inka abatishoboye no gufasha abana basibye ishuri gusubira mu myigire, babaha ibikoresho by’ishuri.
Inka yorojwe umuturage ni Inka ihaka,yahawe kandi umunyu wayo,
Impompo,umuti wo kuyivura ndetse iyi nka inafite n’ubwishingizi.
Iki gikorwa kigaragaza uruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage






