Byabereye mu karere Nyanza mu murenge wa Busoro mu kagari ka Munyinya mu mudugudu Karambi,aho mpu mpera z’icyumweru gishize abaturage batanze amakuru ko basanze uwitwa NAMBAJIMANA Alexis w’imyaka 62 yiciwe mu nzu iwe aboshye amaboko babona amaraso mu ruganiriro (salon) ku musambi yararagaho, umurambo we ugaramye mu kindi cyumba bamukingiranyemo.
Uwabibonye mbere ni mushiki wa nyakwigendera wari ugiyeyo ku mureba kuko yari asanzwe ajyayo mu gitondo.Nyakwigendera yabaga wenyine kuko umugore we yamutaye kubera bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo y’umuryango.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro Jean Baptiste Habineza yemereye UMUNOTA aya makuru.Yagize ati”Nibyo hari umubyeyi witwa Nambajimana Alexis w’imyaka 62 wishwe ku wa 04/04/2026 mu rwego rw’iperereza rero hari abafashwe bafunzwe,
Iperereza rirakomeje”
Kuri ubu hari abamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha, naho abandi bari gushakishwa bakekwaho ubufatanyacyaha kuri kiriya cyaha cy’ubwicanyi.Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busoro kugirango iperereza rikomeze





