Komiseri mu muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi biterwa no kuba abayobozi badakorana, ahubwo bamwe bagafata ibyemezo ku giti cyabo.
Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ubwo yari mu nama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge.
Habonimana yanenze abayobozi ba Nyarugenge ku byemezo bafashe agaragaza ko kidakwiye abasaba kujya birinda gufata ibyemezo ku giti cyabo ahubwo bagakorana n’izindi nzego ndetse n’abaturage kuko aribo bigiraho ingaruka zikomeye.
Ibi kandi abivuze nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa 16 Werurwe 2026 mu Kagari ka Rugarama umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, inzego z’’isuko n’umutekano mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ziraye mu mirima yari ihinzemo ibishyimbo byari bitarera bakabirandura bavuga ko byahinzwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Abayobozi n’inzego z’umutekano bahagarikiye abakozi babategeka kurandura ibyo bishyimbo bagahita bateramo indabo na pasiparume.
Ibi byababaje abaturage bari barahinze ibi bishyimbo bavuga ko ubuyobozi bwari bukwiye kujya bubanza gushishoza mbere yo gufata imyanzuro ikakaye aho bagaragaje ko ibishyimbo byaranduwe byari bishigaje ukwezi kumwe ngo byere bityo bakabaye abareka bikabanza gusarurwa hanyuma bakababuza kongera kuhahinga.
Ibi kandi nibyo byavugiwe mu nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge aho komiseri Habonimana yavuze ko kurandura ibishyimbo bishigaje ukwezi kumwe ngo byere witwaje ko uri gukora isuku, ari icyemezo kigayitse cyitagafashwe n’umuyobozi ushyira inyungu z’umuturage ku isonga.
Yagize ati “ “Nibatubwira ngo ibitaka ntibikwiye kwinjira muri kaburimbo, ntabwo ari ukugenda ngo ufate umuntu wahinze ibishyimbo bimaze kuba uruyange ngo ubirandure. Iyo ntabire ubiranduyemo mu gitondo iraba ibaye ibyondo.”
“Icyo gihe uzaba wangije ibintu bibiri; ubukungu bw’igihugu, isuku twashakaga n’ibindi byinshi kubera ikintu kimwe gusa cyo kuba bitaganiriweho kikangenda kigahita kibyangiza”.
Abaturage batandukanye bagaragaje agahinda kenshi, bavuga ko ari amahano kurandura imyaka by’umwihariko ibishyimbo bigeze mu ruyange bavuga ko niba intego ari uguteramo ibyatsi by’imirimbo bari kureka ibishyimbo bikabanza bikera hanyuma ibyo byatsi bakabiteramo nyuma.
Umujyi wa Kigali uvuga ko guhinga imyaka ku nkengero z’imihanda bitemewe, mu gihe kuruhande rw’abaturage bavuga ko babihinga babareba ntibabuze ahubwo bakaza kubirandura aho bagaragaza ko bakwiye kujya babamenyesha kuko bibatera ibihombo n’inzara.










