Kuri uyu wa Gatandatu minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, ari kumwe n’abayobozi b’ingabo na Polisi by’u Rwanda bifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu uyu munsi hizihijwe isabukuru y’imyaka 32 yo kwibohora. Ni igikorwa kandi cyanasoje gahunda y’igihugu yose yo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu, yateguwe n’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu rwego rw’ibikorwa byo gufasha abaturage mu iterambere muri uyu mwaka wa 2026.
Mu kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Dr. Emmanuel Murwanashyaka yavuze ko ari umwanya wo kwishimira ko abaturage bibohoye imibereho mibi banashimira ibikorwa by’iterambere begerejwe.
Mu ijambo rye yagize ati “Turishimira ko twibohoye imibereho mibi,abaturage ubu barahinga bakeza.Turishimira iterambere ry’ubuvuzi aho twabonye ibitaro byiza n’inzobere. Mu gihe cy’ukwezi abaganga bavuye abarenga 8000“
Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin wari waje kwifatanya n’abaturage ba Nyaruguru ,mu kwizihiza wkibohora banashimira Ingabo na Polisi, yavuze ko uyu munsi ari umunsi u Rwanda rwongeye kugarura ubuzima bigizwemo uruhare n’Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside ziyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Abantu barenga 30,000 hirya no hino mu gihugu bahawe ubuvuzi ku buntu ku ndwara zitandukanye, barimo abarwayi barenga 8,000 bavuriwe ku Bitaro bya Munini.


Mu gihe cy’ukwezi kumwe, Ingabo na Polisi bavuye abasaga 8000 indwara zitandukanye,bikorerwa ku bitaro bya Munini








