Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yagaragaje ko hakirebwa uburyo hajyaho umushahara fatizo ku bakozi ariko isaba ko abakoresha n’abakozi bagirana amasezerano y’imikoranire azwi nka CBA ( Collective bargaining Agreements) agamije ko uburenganzira bw’umukozi bwubahirizwa.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, ubwo Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda, yagiranaga ibiganiro na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), harebwa ibibazo byagaragaye by’uburenganzira bw’abakozi mu bigo by’ubushabitsi by’abikorera.
Ni ibishingiye ku bushakashastsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu ku bibazo by’uburenganzira bw’abakozi mu bigo .
Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bigo 388 byatoranyijwe mu bigo 14 .753 . Bwibanze ku nganda, Ubwubatsi, ubucuruzi, ubwikorezi , ubukerarugendo no kwakira abantu .
Muri ubu bushakashatsi, bwagaragaje ko hari intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira ku murimo ariko mu isesengura ryakozwe, rigaragaza ko hakiri imbogamizi zituma uburenganzira bw’umukozi butubahirizwa mu buryo bwuzuye.
Muri izo mbogamizi harimo kuba hari abakozi bakora badafite ibikoresho birinda ubuzima bwabo harimo abakora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abakora badafite amasezerano y’akazi, kuba bamwe mu bakozi batazi amategeko agenga umurimo ndetse n’ubugenzuzi bwakozwe ku rwego rw’akarere rugaragaza ko hari abakozi bacye.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb Nkulikiyinka Christine, yagaragaje ko raporo y’ubugenzuzi bw’umurimo y’umwaka wa 2024/2025 igaragaza ko igipimo cy’umurimo unoze ku bigo byagenzuwe kiri ku rugero rwa 74% , bitanga ikizere ko ingamba zigenda zishyirwaho zigenda zirushaho guteza imbere ikorwa ry’umurimo.
Gusa Amb Nkulikiyinka yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi zihari zituma ubugenzuzi bw’umurimo butagera ku ntego ari uko hari umubare w’ibigo by’ubushabitsi munini ugereranyije n’umubare w’abagenzuzi b’umurimo.
Yavuze ko kugeza ubu abagenzuzi b’umurimo mu gihugu cyose ari 33 bityo hakiri icyuho cyabo.
Yongeyeho ko hari umubare munini w’ibigo by’ubushabitsi mu Rwanda , aho mu myaka itatu 2023-2025 , wiyongereyeho 16 %.
Ikindi yagaragaje nk’imbogamizi y’umurimo hari umubare munini w’ibigo bitanditse ungana na 0,90% . Uyu mubare ukaba ari nawe ukunze kugaragaramo ukutubahiriza amategeko y’umurimo .
Amb Nkulikiyinka ati ” Umubare munini w’ibigo bitanditse , biba ari imbogamizi mu kutubahiriza amategeko . Iyo bitanditse bikunze no kutubahiriza amategeko .”
Yavuze ko hari n’ibigo byanditse ariko byo bigakoresha abakozi batanditse .
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), igaragaza ko mu gukemura ibyo bibazo , hafashwe ingamba zo kunoza uburyo bw’imikorere y’ubugenzuzi bw’umurimo.
Umushahara fatizo wakomojweho
Abadepite bagaragaje ko mu bigo by’abikorera hakirimo ikibazo cy’umushahara w’umukozi ukiri hasi ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko, babaza MIFOTRA niba haba hari gahunda yo kugena umushahara fatizo.
Depite SENANI Benoit yagize ati ” Iyo urebye abakozi bakora mu bigo by’abikorera, hari igihe usanga bagaragaza ibibazo by’uko abakoresha babaha umushahara muto , udahagaije. Iyo ubajije PSF, bavuga yuko hari ikibazo cy’uko umushahara fatizo utaragenwa. Ndangira ngo mbaze ese ni iyihe mbogamizi ituma umushahara fatizo utagenwa ? ese haba hari gahunda yo gukemura iyo mbogamizi ?
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb Nkulikiyinka Christine, avuga kuri iki kibazo, yavuze ko abakoresha n’abakozi baba bakwiye kumvikana ku bijyanye n’umushahara mu gihe hatarajyaho umushaha fatizo.
Ati ” Ikibazo cy’Umushahara fatizo turacyabiganira, kuko ari icyemezo kiba gikomeye cy’uburyo byakorwa ni inzego zitandukanye , ntabwo ari Minisiteri gusa yakwicara ngo ishyireho umushahara fatizo.
Ariko nge icyo ntemeranya n’umukoresha , ubundi umukozi iyo agukorera , ntabwo uvuga ngo umushahara fatizo cyangwa ngo ko MIFOTRA itarashyiraho umushahara fatizo ngo ntabwo ndibukongeze umushahara wakoraga. “
Yakomeje ati ” Icyo dukangurira abakoresha n’abikorera ni ukuganira. Byagiye bigaragara mu cyiciro cyubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa abahinga icyayi , ko bicarana, abakoresha n’abakozi, bakavuga ngo umushahara ukwiye ni uwuhe, dukurikije akazi kacu, dukurikije uko ibikorwa bimeze, bakicarana bakawumvikana kandi bigatanga umusaruro cyane.”
MIFOTRA ivuga ko mu bijyanye n’ayo masezerano ya CBA ( Collective bargaining Agreeements ) usibye umushahara wumvikanwa, impande zombi zinumvikana ku bijyanye n’ibikoresho n’ibindi byatuma uburenganzira bw’umukozi bwubahiriza.
Hashize imyaka irindwi hasohotse itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, ryemeje ko umushahara fatizo ugomba kujyaho ariko bikagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze nyamara kugeza ubu iri teka ntirirajyaho.
Iri tegeko ryashyizweho bitewe n’uko inzego zitandukanye zagaragaje ko umushahara fatizo u Rwanda rugenderaho umaze imyaka myinshi kandi bigira ingaruka ku mibereho y’abakozi ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Umushara fatizo usanzwe washyizweho mu 1974 ukaba ungana n’amafaranga 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.





