sangiza abandi

OMS ibona guhagarika ingendo ziza mu Rwanda atari ingenzi mu kurwanya Marburg

sangiza abandi

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yavuze ko guhagarika ingendo n’ibikorwa by’ubucuruzi n’u Rwanda atari ingenzi mu guhashya Marburg.

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira mu kiganiro yahuriyemo na Minisitiri w’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana n’itangazamakuru, anenga abahagarika ingendo n’ibikorwa by’ubucuruzi bagirana n’u Rwanda kuko hari byinshi byakozwe mu guhashya virusi ya Marburg.

Yagize ati “Ingamba zafashwe n’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo zirahagije. Icyemezo cyo guhagarika ingendo ntacyo cyafasha ahubwo gituma ubukungu bw’Igihugu burushaho kuzahara.

Ibyo byemezo bigira ingaruka ku bukungu na sosiyete. Imibare ihari yerekana ko hari intambwe iri guterwa, turi kubona abantu bakira kandi ni gihamya ko biri kugenda neza.”

Yakomeje avuga ko kuba hari imibare igaragaza abakira byerekana uburyo u Rwanda ruri guhangana n’iki cyorezo, ati” Iyo abantu bakira ni gihamya ko abanduye bari kwitabwaho bikwiye. Ni icyorezo kibi cyane. U Rwanda si igihugu cya mbere cyagaragayemo iki cyorezo, bisaba igihe n’imbaraga mu guhangana nacyo.”

Virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2024, kugeza ubu abayanduye bakaba ari 61 barimo 18 bakize na 14 bahitanywe nayo. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]