sangiza abandi

Rwanda FDA yashyizwe ku rwego rw’Isi rw’ibigo bikora neza mu kungenzura imiti n’inkingo

sangiza abandi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryashyize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, ku rwego rwa Gatatu (ML3) mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo.

Uru rwego ruhabwa ibigo bihamye kandi bikora neza mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo, bigaragaza intera u Rwanda rumaze kugeraho mu kubahiriza amahame yo kurengera ubuzima bw’abantu.

Rwanda FDA yashyizwe kuri uru rwego nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe na OMS ku bijyanye n’imikorere y’ibigo bikora imiti n’inkingo, guhera muri 2022 kugera muri 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof. Emile Bienvenu yavuze ko ari ishema kuba ikigo cy’u Rwanda kigera ku rwego rwa ML3, anashimangira ko u Rwanda ruzakomeza guharanira ko ubuziranenge bw’ibyo rukora bwubahirizwa mu kurengera ubuzima bw’abantu.

Ati” Birashimangira imbaraga Igihugu cy’u Rwanda gishyira mu gushyigikira ishoramari n’iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu buryo burambye.”

Kwinjira muri ML3 byatumye u Rwanda ruba mu bihugu 18 byageze kuri uru rwego kw’Isi no mu bihugu umunani bya Afurika.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]