Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ushinzwe Akarere ka Afurika, Prof. Mohamed Janabi ari kumwe na Brian Chirombo uyihagarariye mu Rwanda, basuye Ishami ry’ubuvuzi bw’umutima mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Aba bayobozi basuye ibi bitaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, bareba ibikomeje gukorwa mu rwego rwo kubyagura, banizeza ubufatanye bwa OMS na Minisiteri y’Ubuzima, mu mishinga y’ingenzi u Rwanda rushyize imbere.
Umuyobozi wa OMS, ushinzwe Afurika, Prof. Mohamed Janabi, yagaragaje ko yanyuzwe n’ubumenyi bw’abaganga ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa mu kwita ku barwayi.
Ati “Abakozi bafite ubumenyi buhanitse, uburyo bwo kubona imiti ndetse n’ikoranabuhanga biri mu nkingi z’ingenzi zigize urwego rw’ubuzima rukomeye kandi rukora neza.”
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH), bitanga serivisi z’ubuvuzi budasanzwe mbere zashakirwaga hanze y’u Rwanda, nyuma zigatangira gutangwa mu Rwanda, zirimo iz’umutima, kanseri n’izindi.
Mu 2020, ibi bitaro byatangije gahunda idasanzwe yo kubaga abarwaye umutima ku nshuro ya mbere mu gihugu bikozwe n’Abanyarwanda, mu gihe byari bisanzwe bikorwa n’inzobere z’abaganga b’abanyamahanga.
Muri Gicurasi 2025, mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) ni ho bwa mbere mu Rwanda umurwayi w’umutima yabazwe hadafunguwe igice kinini.
Mu guteza imbere izi serivisi, hatekerejwe uburyo bwo kwagura ibi bitaro ngo bibashe kwakira umubare munini w’abakeneye izi serivisi z’ubuvuzi. Imirimo yo kubyagura yatangijwe ku mugaragaro tariki ya 22 Nyakanga 2024.
Mu kubyagura, hari hateganyijwe kongerwaho metero kare hafi ibihumbi 88, iki gice kikazibanda ku kuvura indwara zidasanzwe zivurirwa mu Rwanda zirimo no kubaga umutima. Byari byitezwe ko mu myaka ibiri bizaba byuzuye, bikaba byikubye inshuro eshatu.
Ibi bitaro bimaze imyaka irenga 35 bitanga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda, bifite abakozi barenga 800 barimo abavura barenga 600 n’inzobere z’abaganga 80, bikaba biteganyijwe ko baziyongera bitewe n’ubushobozi buzaba bwazamutse bimaze kwagurwa.
Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal bifasha ibindi bitaro 10 by’Intara muri gahunda yo kwigisha abaganga bafite ubumenyi n’ubushobozi, ndetse biteganyijwe ko nibyuzura bizahagarika ingendo abarwayi bakoraga bajya kwivuriza mu bihugu by’amahanga.












