sangiza abandi

OMS yifatanyije na MINISANTE kurandura indwara ya Marburg mu Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku buryo bwo kurandura burundu icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda.

Iki kiganiro cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024. Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko Minisiteri ayoboye ishyize imbere kuvura abanduye Marburg ku buryo nta muntu yongera guhitana.

Yagaragaje ko hafashwe ingamba zo gukurikirana abahuye n’abantu banduye, gutanga ubuvuzi kubagaragaweho n’iki cyorezo, ndetse no gukomeza ibikorwa byo gukingira bahereye ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

Yakomeje avuga ko urwego rw’ubuvuzi rwifuza ko nta muntu wakongera guhitanwa na Marburg, ati” Ntabwo twifuza ko hagira umuntu wongera gupfa ni yo mpamvu nashimangiye ko abarwayi babiri bari bafite ibimenyetso bya Marburg bashyizwe ku mashini zibongerera umwuka ariko baza kuzivaho. Ni ibyishimo kuri twebwe kuko twahagaritse ikwirakwira rya virusi ariko tunarokora ubuzima.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abimbye ryita ku buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoze iyo bwabaga ngo burwanye ikwirakwira rya Marburg, ariko asaba ko ingamba zashyizweho zakomeza gukurikizwa kugeza icyorezo gishize burundu.

Dr. Tedros yakomeje agaragaza ko OMS idashyigikiye ibihugu byashyizeho ingamba zikumira ingendo zerekeza mu Rwanda, kuko byagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Ati “OMS yamaganye ibikorwa byo guhagarika ingendo zaba izo gutembera cyangwa iz’ubucuruzi kuko icyo cyemezo ntigikenewe, ndetse cyabangamira ubukungu bw’u Rwanda. Bimwe mu bihugu byakurikije iyi nama ariko hari bimwe byabuzanyije ingendo [zigana mu Rwanda]. Turasaba ibyo bihugu guhindura icyo cyemezo.”

OMS iteganya ko mu gihe igihugu kimaze iminsi 42 nta bwandu bushya bugaragara bw’icyorezo kiba cyamaze gukira burundu.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima kuva icyorezo cya Marburg cyagaragara, igaragaza ko mu cyumweru cya mbere ubwandu bwari ku kigero kimwe ariko mu cyumweru cya gatatu bwagabanutse 50%, mu cyumweru cya kane ubwandu bukaba bwaragabanutse kuri 92%.



Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]