Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo wa XIV yageneye ubutumwa Abihayimana bitabiriye Inteko rusange ya 20 y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM), abasabira ko iyi nama izatanga umusaruro wifuzwa mu kwimakaza urukundo n’icyizere mu miryango yasenywe n’amacakubiri.
Ni inama yaberaga mu mujyi wa Kigali, guhera ku wa 30 Nyakanga kugeza ku wa 4 Kanama 2025, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kirisitu, isoko y’icyizere, ubwiyunge n’amahoro.”
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Vatican News, Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Kardinali Pietro Parolin yagejeje kuri Karidinali, Fridolin Ambongo n’abandi bari kumwe muri iyi nama ya SECAM, ibaruwa ikubiyemo ubutumwa bwa Papa Leo wa XIV.
Muri iyi baruwa yagize ati “Ndasenga nsabira ko ibitekerezo byanyu ku nsanganyamatsiko ya ‘Kirisitu, isoko y’icyizere, ubwiyunge n’amahoro’ bigaragaza akamaro ko kumenya byimbitse urukundo rw’Imana, rukangurira imitima kwizera gukizwa muri Kristu, bikabatera imbaraga zo guharanira ubumwe, by’umwihariko muri sosiyete zasenywe n’amakimbirane n’amacakubiri.”
Yakomeje avuga ko yizeye ko Kiliziya zo muri Afurika zizakomeza kuba “Ikimenyetso gifatika cy’icyizere ku bantu bose.”
Papa Leo wa XIV yashimangiye ko umutima w’iyi nama ushingiye ku bukirisitu n’ubwiyunge, bityo asaba abayitabiriye kongera imbaraga mu guharanira ubumwe bw’abantu n’amahoro arambye.
Yashoje ubutumwa bwe abashyira mu biganza bya Bikira Mariya, Umubyeyi w’icyizere, imigambi n’imishinga y’ejo hazaza h’iri huriro, maze abaha umugisha we “Nk’ikirango cy’ubumwe muri Nyagasani.”
Inama ya SECAM iteraniye i Kigali yahuje Abihayimana bakuru ba Kiliziya Gatolika baturutse mu bihugu bigize Afurika na Madagasikari. Iri huriro kandi ryizihiza imyaka irenga 50 rimaze rishyigikira ubufatanye hagati ya Kiliziya z’Afurika.







