sangiza abandi

Pavelh Ndzila wakiniye APR FC mu muryango winjira muri Rayon Sports

sangiza abandi

Umunyezamu ukomoka muri Congo Brazaville wahoze akinira APR FC, Pavelh Ndzila mu muryango winjira muri Rayon Sports.

Uyu munyezamu wafashije APR FC kwegukana shampiyona ebyiri ziheruka, nyuma yo gusoza amasezerano ye muri APR FC muri uyu mwaka, ntabwo yigeze imwogerera amasezerano.

Ndzila wagize imyaka ibiri myiza mu Rwanda, nta kipe afite kugeza ubu, ni nyuma y’uko amakuru avuva ko impamvu APR FC itamwongereye amasezerano kubera ikibazo cy’imyitwarire (hanze y’ikibuga).

Amakuru avuga ko Rayon Sports itarashimye urwego rwa Drissa Kouayate, umunyezamu baheruka gusinyisha avuye muri Mali, yatangiye gutekereza kuri Pavelh Ndzila.

Pavelh Ndzila bivugwa ko yiteguye kwerekeza muri Rayon Sports igihe cyose bakumvikana, ni mu gihe iyi kipe yari yifuje Kwizera Olivier ariko ntibumvikana.

Photos:

[fluentform id="3"]