sangiza abandi

Perezida Kagame na Gianni Infantino bitabiriye FIFA Football Clinic/Festival

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Gianni Infantino uyobora ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025, bitabiriye gahunda yo guhuriza hamwe abana bato biga gukina umupira w’amaguru hagamijwe ubusabane no kwidagadura binyuze mu gukina umupira w’amaguru, izwi nka FIFA Football Clinic/Festival.

Ni igikorwa cyabereye muri Sitade Amahoro , kikaba ari gahunda y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, kigamije gukundisha abakiri bato ruhago.

Muri iki gikorwa cyitabiriwe n’abana 220 barimo abakobwa 100 n’abahungu 120 bari munsi y’imyaka 11 n’abari munsi y’imyaka 13 n’abari munsi y’imyaka 15.

Bahura n’abatoza basanzwe bazobereye ibyo gutoza abana, bakabatoza, nyuma bakabaganyamo amakipe, bagakina.

Abatoza batoranyijwe ni 10. Buri academy (irerero) ryagiye ritoranya abana 20, aho bose barushanyijwe.

Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe.

Ati ” “Tekereza, Noheli yagombaga kuba ari kumwe n’umuryango we, kuba bari ahandi hatari hano, ariko bahisemo kuza hano gusangira Noheli namwe, mu mwuka w’umupira w’amaguru. Wakoze Gianni.”

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino , yavuze ko anezerewe kuba ari mu Rwanda by’umwihariko muri sitade nziza ,ashimira Perezida kagame ku bw’iikorwaremezo cyubatswe.

Ati ” Nishimiye kuba ndi hano i Kigali uyu munsi , muri iyi sitade y’agatangaza. Ndabashimira Perezida Kagame ndetse n’abanyarwanda. Tugiye gukinira hano FIFA series muri Werurwe 2026. “

FIFA Series ni irushanwa imikino ya gicuti izahuza amakipe y’ibihugu y’abagabo n’abagore yo ku migabane itandukanye, muri gahunda za FIFA za 2023-2027, ikubiyemo kuzamura imikino ku rwego rw’Isi, ikazabera i Kigali.

Iyi mikino iba mu karuhuko k’amakipe y’ibihugu, ihuza amakipe adakunze kubona imikino ya gicuti cyangwa ngo abona amatike yo gukina amarushanwa akomeye yo ku rwego mpuzamahanga.

Gahunda ya FIFA Football Clinic/Festival, yo isanzwe iba hirya no hino ku Isi, mu gukundisha abana bato umupira w’amaguru.

Kuri iyi nshuro, iyi gahunda yahuriranye n’uruzinduko rwa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uri mu Rwanda .

Biteganyijwe ko abana bayitabiriye baza guhabwa ibihembo birimo imipira yo gukina mu rwego rwo kubifuriza kugira iminsi mikuru isoza umwaka myiza

Perezida Kagame n’uyobora FIFA bitabiriye gahunda yo kwidagadura kw’abana bakina umupira w’amaguru
Perezida wa FERWAFA yatanze impanuro ku bana bitabiriye FIFA clinic /Festival

Photos:

Photos: TNT & RBA

[fluentform id="3"]