Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Kenya bari mu bihe by’akababaro k’itabaruka rya Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Mu izina ry’Abanyarwanda no mu izina ryanjye, nihanganishije umuryango wa Raila Odinga n’umuvandimwe wanjye, Perezida William Ruto.”
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko Odinga azibukirwa ku kuba yarabayeho ubuzima bwo gukorera Igihugu, guharanira demokarasi, ubutabera n’ubumwe muri Kenya no muri Afurika
Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akaba n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, yitabye Imana tariki ya 15 Ukwakira 2025, azize uburwayi .
Yaguye mu Buhinde, aho ngo yatakaje ubwenge ubwo yatemberaga mu mujyi wa Ernakumam ari kumwe n’umukobwa we, mushiki we n’umuganga we, bahita bamwihutana mu bitaro ari na ho yaguye, nk’uko byatangajwe na Polisi yo mu Buhinde.
Nk’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Odinga yatsinzwe inshuro eshanu zose yiyamamarije kuba Perezida, ebyiri muri zo zakurikiwe n’imvururu zateje imidugararo yanaguyemo abantu.
Odinga yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya mu 1992, akaba yariyamamaje bwa mbere ku mwanya wa Perezida w’icyo gihugu mu 1997, yongera mu 2007, 2013, 2017 ndetse na 2022, ariko izo nshuro zose agatsindwa, gusa akavuga ko yibwe amajwi.
Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu 2008 kugeza mu 2013, icyo gihe bwari uburyo bwo kugabana ubutegetsi, hagamijwe gushaka amahoro kuko yahoraga ayobora imyigaragambyo buri uko yatsindwaga amatora, hakagwa n’abantu batari bacye.







