Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo akaba n’Umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, akaba n’umuhuza mu kibazo cya RDCongo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 29 Mutarama 2026.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu , Village Urugwiro, byatangaje ko nyuma y’ibiganiro byihariye, abayobozi bombi bahuye n’Itsinda ry’Inararibonye ryashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rigizwe n’abahoze bayobora ibihugu bya Afurika.
Aba barimo Olusegun Obasanjo; uwahoze ari Perezida Nigeria, uwahoze ari Perezuda wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde; uwahoze ari perezida wa Botswana, Festus Mogae; ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Centrafrica, Catherine Samba-Panza.
Ibiganiro byibanze ku mutekano mu Burasirazuba bwa RDCongo, ibiganiro bya Dipolomasi bikomeje gukorwa ndetse n’inzira z’ubuhuza haba mu karere ndetse na mpuzamahanga hagamijwe ngo akarere kagire amahoro n’umutekano.







