Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Akinwumi Adesina, uri gusoza manda ye ku buyobozi bwa Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB), baganira ku bufatanye bumaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda na AfDB.
Perezida Kagame yakiriye Dr. Adesina muri Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 25 Kamena 2025. Dr. Adesina ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya 28 Mpuzamahanga ku Isesengura ry’Ubukungu ku Isi (28th Annual Conference on Global Economic Analysis), irimo kubera i Kigali guhera ku wa 25 kugeza ku wa 27 Kamena 2025.
Perezida Kagame na Dr. Adesina, baganiriye ku mubano mwiza n’ubufatanye bumaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda na AfDB, by’umwihariko mu guteza imbere ubukungu mu nzego zirimo amashanyarazi, ubuhinzi, ubuzima, ibikorwaremezo n’inganda.
Inama yiga ku Bukungu bw’Isi iri kubera i Kigali yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu birenga 50, barimo impuguke mu bukungu, abayobozi b’ibigo by’imari, n’abashakashatsi, bari kwiga ku buryo ubukungu bw’Isi bushobora guhangana n’ibibazo by’ihindagurika y’ikirere n’iterambere rirambye ry’abaturage.
Mu myaka irenga 10 ishize, AfDB yashyigikiye imishinga minini yateje imbere imibereho y’Abanyarwanda, irimo kugeza amashanyarazi ku baturage n’abatuye mu byaro, gufasha abahinzi kubona ifumbire, imbuto z’indobanure, no kongera umusaruro, yafashije mu buzima no kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’ibindi byinshi.








