Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe i Doha muri Qatar, aho yagiranye ibiganiro na Emir w’iki gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar ndetse no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Sheikh Tamim yakiriye Perezida Kagame ku biro bya Amiri Diwan, kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026.
Abayobozi bombi baganiriye ku mubano mwiza ushingiye ku bucuti n’ubwubahane hagati y’u Rwanda na Qatar, ndetse no gukomeza ubufatanye mu nzego zirimo ubukungu, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari n’umutekano.
Perezida Kagame na Sheikh Tamim banunguranye ibitekerezo ku bibazo by’akarere ndetse n’ibiri ku rwego mpuzamahanga, bongera gushimangira ubushake bw’ibihugu byombi bwo guteza imbere amahoro n’umutekano ku isi.
Umubano hagati y’u Rwanda na Qatar umaze imyaka ushimangirwa n’ingendo abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagirana ndetse n’amasezerano atandukanye agamije guteza imbere inyungu rusange.
Mu nzego z’ubukungu n’ishoramari, Qatar yagize uruhare rukomeye mu mushinga wo kubaka ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, aho ifitemo imigabane ingana na 60%.
Hari kandi ubufatanye bukomeye hagati ya RwandAir na Qatar Airways, aho impande zombi zagiye ziganira ku kwagura imikoranire mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, hagamijwe guteza imbere ubuhahirane n’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi ndetse n’akarere muri rusange.
Mu rwego rwa dipolomasi, u Rwanda na Qatar byashyizeho amasezerano yorohereza abaturage b’ibihugu byombi mu ngendo, arimo ayemerera Abanyarwanda bafite pasiporo zisanzwe kwinjira muri Qatar badasabye viza.
Mu Ugushyingo 2025, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali, aho Perezida Kagame yamwakiriye ndetse anamugabira inka z’Inyambo nk’ikimenyetso cy’ubucuti n’umuco Nyarwanda.
Mu Kuboza 2019, Emir wa Qatar yari yagiriye uruzinduko rwa mbere rw’amateka mu Rwanda, aho yifatanyije na Perezida Kagame mu gutanga ibihembo mpuzamahanga bya Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bihatanirwa ibikorwa byo kurwanya ruswa.
Perezida Kagame na we yagiye agirira ingendo zitandukanye muri Qatar, zirimo urwo yagize muri Werurwe 2024 rwibanze ku mishinga y’ingenzi nk’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera n’imikoranire hagati ya RwandAir na Qatar Airways.










