sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Faure Essozimna wa Togo

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Faure Essozimna muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2026.

Uyu mukuru w’Igihugu ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho biteganyijwe ko azanitabira inama mpuzamahanga ihuza abayobozi, inzobere, n’abashoramari, yiga ku guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za kirimbuzi (nuclear energy) nk’igisubizo mu gutanga amashanyarazi atangiza ikirere kandi adahenze.

Perezida Kagame na mugenzi we Faure Essozimna bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano mwiza kandi urushaho gukomera hagati y’u Rwanda na Togo, banarebera hamwe uko hakomeza gutezwa imbere amahoro n’umutekano mu Karere.

U Rwanda na Togo bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego za dipolomasi, ubukungu, n’umutekano.

Ku wa 16 Mutarama 2026, u Rwanda na Togo byasinyanye amasezerano yo gukuriraho gusaba visa abaturage bafite pasiporo z’ubwoko bwose. Aya masezerano yoroheje ingendo, ubucuruzi, n’imibanire hagati y’abaturage b’ibi bihugu byombi.

Mu bijyanye n’ubucuruzi, abashoramari bo muri Togo bagize 15% by’ishoramari ryose ryinjijwe mu Rwanda mu myaka ibiri ishize (hagati ya 2024 na 2025).

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kandi wagize Perezida Faure Gnassingbé wa Togo umuhuza mu kibazo cy’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Si inshuro ya mbere uyu muyobozi aje mu Rwanda, kuko yaherukaga kuhagirira uruzinduko rw’akazi ku wa 21 Mata 2025, aho yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku mubano w’ibihugu byombi n’inshingano nshya yahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]