sangiza abandi

Perezida Kagame yagaragaje izingiro ry’ingingo 3 zakemura ibibazo byugarije RDC

sangiza abandi

Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Congo byabonerwa umuti nubwo bishobora kudakemuka mu buryo bunoze ariko byakorwa ku buryo impande zose zigira amahoro, ndetse agaragaza ibintu bitatu byagira uruhare mu gukemura ibyo bibazo.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru, Mario Nawfall umaze kubaka izina ku rubuga rwa X.

Abajijwe icyo abona cyakorwa kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa Congo, Perezida Kagame yavuze ko abona ibintu bitatu birimo no kuba impande zirebwa n’ikibazo zashyira intwaro hasi.

Yagize ati “Ubu igikenewe ni uko impande ikibazo kireba n’abandi bifuza kubafasha guhagarika imirwano batanga agahenge.”

Yakomeje agaragaza ko Leta ya Congo ikeneye kuganira na M23 no kumva ikiyibabaje kabone nubwo bitakemuka byose ariko hakagira igikorwa.

Ati “Icya kabiri, ni ugushaka uburyo bukemura ikibazo mu buryo bwa politiki mu mahoro, ibyo bizasaba abayobozi ba Congo kwemera ukuri kw’ibihari, ubundi bavuge ko bagomba kuganira n’aba Banye-Congo batemeranya na we. Ngomba kubumva n’ikibabaje nubwo yahitamo mu bibabaje 10 agahitamo bitandatu, akavuga ati ‘kuri ibi turemeranyije, ibi bine ntitubyemeranya’.”

Yakomeje avuga ko Leta ya Congo igomba guha agaciro impungenge z’u Rwanda ku mutekano warwo, igakemura ikibazo cy’Abajenosideri bagize FDLR bakorana na yo ku mugaragaro.

Ati “Icya gatatu, bagomba kuzirikana impungenge z’u Rwanda ku mutekano warwo, ndetse bakemure icyo kibazo kuko gifite aho gihuriye na Congo, kubera ko bakorana na Guverinoma ya Congo, hagomba kuba ikemerwa muri ibyo.”

Ubwo Umunyamakuru Mario Nawfall yabazaga Perezida Kagame igihe aherukira kuganira Perezida Tshisekedi ku bibazo bya Congo, yamusubije ko ari “muri Nzeri 2022” ndetse amuhamiriza ko yiteguye kuganira na we mu gukemura ibibazo.

Ati “Ntabwo ndwanya kuganira na we, ariko tugomba kuba tuganira ibintu bifitiye inyungu ibihugu bibiri ndetse biganisha mu gukemura ikibazo. Njye nta kibazo mbifiteho.”

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yavuze ko kuganira na Perezida Tshisekedi bitoroshye.

Ati “Kumvikana na Tshisekedi ni cyo kintu cya mbere kigoye, ndashaka kugira uwo mbibaza, nshaka kumenya umuntu waba warumvikanye na we, waza akambwira ati wowe urabeshya. Njye nagiye nganira na we ndabizi, mwemeranya ibintu, yaba agisohoka mu muryango, akaba yabyibagiwe, cyangwa akabihindura, ukumva avuga ngo oya oya, ntabwo ibyo twigeze tubivuga.”

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ari igihugu gikeneye amahoro ku mpande zose kuko rwanyuze mu bihe bikomeye mu bihe byashize bityo rutifuza kuba ari rwo rujya mu bibazo byarusubiza mu bihe bishaririye.

Ati “Ni ukuri turashaka amahoro, turashaka amahoro muri Congo, kuko ni yo atugarukira tukabasha gukomeza kubaka igihugu cyacu gito, cyanyuze mu mubabaro mwinshi urenze ukenewe. Ntabwo twaba aritwe ba gashoza ntambara bashaka ibibazo bidusubiza mu bihe byahise.”

Perezida Kagame abajijwe ikintu yabwira Perezida Tshisekedi babaye bicaye hamwe, yasubije ati “Namubwira ko nakwifuje ko yakabaye atari Perezida wa kiriya gihugu cyiza.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]