sangiza abandi

Perezida Kagame yagaragaje ko ingufu zisubira zidahagije zonyine mu guteza imbere Afurika

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo Afurika ifite amahirwe menshi mu gukoresha ingufu zisubira nk’izikomoka ku mirasire y’izuba n’amazi, zitagihagije kugira ngo ubukungu bw’umugabane bukomeze gutera imbere no guhaza ingufu zikenerwa n’inganda n’ikoranabuhanga rigezweho.

Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Nuclear Energy Innovation Summit for Africa (NEISA 2026) iri kubera i Kigali, yahuje abakuru b’ibihugu, abayobozi batandukanye, impuguke n’abashoramari mu rwego rw’ingufu za Nikeleyeri.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite amahirwe akomeye mu rwego rw’ingufu zisubira, cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba n’amazi, ariko agaragaza ko ubukungu bw’ibihugu butashobora gukomeza gukora neza bushingiye gusa ku ngufu zidahoraho.

Ati “Ingufu zisubira ziracyafite uruhare rukomeye cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba n’amazi, aho Afurika isanzwe ifite amahirwe menshi. Ariko ubukungu bwacu ntibwashobora gukora neza bushingiye gusa ku ngufu zidahoraho.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikeneye gushora imari mu bundi buryo bw’ingufu bwafasha uyu mugabane kugera ku ntego z’iterambere ry’inganda.

Ibi kandi byashimangiwe na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, nawe wavuze ko ingufu za Nikeleyeri zitagomba gufatwa nk’izihanganye n’ingufu zisubira, ahubwo ko zikwiye kuzuzanya mu kubaka uburyo bw’ingufu zirambye kandi zizewe.

Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, nawe yashimangiye ko Afurika iri kugera ku rwego aho ingufu zisanzwe zidashobora guhaza ibikenewe n’inganda, ibigo by’ikoranabuhanga n’iterambere ry’imijyi.

Ati “Inganda, ibigo bibika amakuru n’ikoranabuhanga rya Afurika y’ejo hazaza bisaba amashanyarazi ahoraho, atangiza ibidukikije kandi ahendutse.”

Iyi nama ya NEISA 2026 iri kubera i Kigali igamije kurebera hamwe uburyo Afurika yakwihutisha iterambere ry’urwego rw’ingufu za Nikeleyeri nk’igice gisubizo ikibazo cy’ikoreshwa ry’ingufu no guteza imbere ubukungu bw’Umugabane.

Kagame yavuze ko Afurika ikeneye izindi ngufu zirimo iza Nikeleyeri kugira ngo ubukungu bukure

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu avuga ko ingufu za Nikeleyeri zitaje guhangana n’ingufu zisanzwe zikoreshwa zikomoka ku mirasire y’izuba n’amazi

Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé yagaragaje ko inganda, ibikorwa by’ikoranabuhanga bikomeye byose bikenera gukoresha ingufu zikomeye kandi zirambye

Photos:

[fluentform id="3"]