Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ndetse no kubazwa inshingano kw’abayobozi biri mu byafashije u Rwanda gutera intambwe igana ku iterambere.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, mu itangizwa ry’Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Abaturage ku Isi, irimo kubera mu Mujyi wa Doha muri Qatar.
Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye, abikorera n’abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame yavuze ko kuva mu 1995 ubwo inama ya mbere ya ‘World Summit for Social Development’ yaberaga i Copenhagen muri Danemark, hashize imyaka 30 kandi hari byinshi byakozwe mu iterambere ry’abaturage.
Yagize ati “Twabonye imbaraga nyinshi zakoreshejwe mu kugabanya ubukene ndetse no kwagura uburezi, urwego rw’ubuzima ndetse no guteza imbere umuturage.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe ariko hari n’ibindi bitaragerwaho ndetse ko iterambere ry’umuturage ari urugendo.
Yagize ati “[…] Izi mbogamizi si izanyu ahubwo guverinoma ntabwo zibasha gukemura ibyo bibazo uko bikwiye. Imibereho myiza y’abaturage ni urugendo rusaba ubufatanye.”
Yakomje agira ati “Kugera ku iterambere bisaba ibintu byinshi ariko ikintu cy’ingenzi ni ukuzirikana iterambere rya muntu ko riri ku isonga. Kugira ngo iterambere ribashe gusigasirwa ntabwo risaba amikoro ava hanze y’igihugu.”
Perezida Kagame yaboneyeho kugaragaza ibyafashije u Rwanda mu ruganmba rugana ku iterambere.
Yagize ati “[…] Uwo ni wo murongo uyoboye impinduka u Rwanda rwanyuzemo. Ubufasha bugenewe abaturage, uruhare rw’abaturage ndetse no kubazwa inshingano, biri mu nkingi z’imiyoborere yacu. Buri cyemezo cya politiki gifatwa n’inzego zacu, kigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Perezida Kagame kandi yashimye ubufatanye n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Isi iri kwihuta cyane bityo ibihugu bikwiye gushaka uburyo yahangana n’izo mpinduka ndetse anagaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukorana na yo.
Ati “Isi iri kwihuta cyane, dushobora kwitega ibintu byinshi bitandukanye mu myaka iri imbere kandi tugomba kwitegura uko twahangana na byo.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu kubaka no gutegura ahazaza heza kandi hadaheza.”
Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Abaturage ku Isi, yaherukaga kuba mu myaka 30 ishize aho yari yabereye Copenhagen mu 1995.
Ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari n’abafata ibyemezo mu ngeri zitandukanye.
Kuri iyi nshuro, iyi nama yateranye hibandwa ku bibazo Isi iri gucamo, kwaguka kw’abayituye, iterambere ry’ikoranabuhanga no guhererekanya amakuru.










