sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi ucyuye igihe w’u Bufaransa n’uwa EAU

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye Amb. Antoine Anfré, usoje inshingano zo guhagararira u Bufaransa mu Rwanda, ndetse na Amb. Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, na we urangije imirimo yo guhagararira Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE) mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi bombi muri Village Urugwiro kuri uyu wa kane, tariki ya 24 Nyakanga 2025, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye ku rubuga rwa X.

Amb. Antoine Anfré yatangiye inshingano zo guhagararira u Bufaransa mu Rwanda muri Kamena 2021, nyuma y’imyaka itandatu yari ishize u Bufaransa budafite Ambasaderi mu Rwanda.

Ibi byari intambwe ikomeye mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, wongeye kubaho nyuma y’uruzinduko Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda ku itariki ya 27 Gicurasi 2021.

Icyo gihe Perezida Macron yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anavuga ijambo ryari nk’intambwe iganisha ku kwemera uruhare igihugu cye cyagize mu mateka y’u Rwanda.

Ibi byakurikiwe no gusohora inyandiko yiswe ‘raporo ya Duclert’ yo ku wa 26 Werurwe 2021, yakozwe n’itsinda ry’impuguke zashyizweho na Perezida Emmanuel Macron, kugira ngo risesengure uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe cya Amb. Anfré, umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wari wifashe neza ndetse ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano arebana n’inkunga ya miliyoni 500 z’ama Euro azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’iterambere mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere. 

Ku rundi ruhande Amb. Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani yatangiye inshingano ze nka Ambasaderi wa UAE mu Rwanda muri Kamena 2018.

U Rwanda na UAE byatangije umubano wa dipolomasi mu buryo bweruye mu 2010, binyuze mu gusinya amasezerano atandukanye. Ambasade ya UAE i Kigali yafunguwe ku mugaragaro mu 2018, naho ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi ifungurwa nyuma yaho gato.

Ibihugu byombi bikora mu mishinga itandukanye y’iterambere irimo iy’ikoranabuhanga, ishoramari, ingendo z’indege, ubukerarugendo n’indi.

Mu 2023, u Rwanda na UAE byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 30 z’amadolari yo guteza imbere imishinga y’ibidukikije n’iterambere rirambye binyuze muri Abu Dhabi Fund for Development (ADFD).

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]