Perezida Kagame yakiriye aba Ambasaderi bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Aba Ambasaderi bakiriwe ni uhagarariye ubwami bwa Denmark, Casper Stenger Jensen, uhagarariye Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala, uhagarariye Ubufaransa, Aurélie Royet‑Gounin, n’uhagarariye Misiri mu Rwanda, Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin
Aba bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, nyuma yo gushyikiriza impapuro zemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe.
Umubano w’u Rwanda muri Denmark
U Rwanda na Denmark bisanzwe bifitanye umubano mwiza, kuko mu mwaka wa 2022 ibihugu byombi byemeranyijwe gukorana mu gukemura ikibazo cy’abimukira, bagenda bajyanywe n’abantu bacuruza abandi, kugirango gikemurwe mu buryo burambye.
Uretse iby’abimukira, u Rwanda na Denmark bemeranyijwe ku bufatanye mu bijyanye n’iterambere rusange, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage, Ubucuruzi, ikoranabuhanga, ishoramari, kubungabunga ibidukikije n’ubutabera mu guhererekanya abanyabyaha.
Muri iyi gahunda Denmark yemeye gutanga Miliyoni icumi z’Amayero, azafasha mu bikorwa binyuranye byo kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.

Brazil
Umubano w’u Rwanda na Brazil si uw’uyu munsi kuko byatangije ubutwererane mu bya dipolomasi mu mwaka wa 1981. Ubu butwererane bwashimangiwe no kuba u Rwanda rwarafunguye Ambasade muri Brazil ari nayo ya mbere rwafunguye muri Amerika yitwa y’amajyepfo (Latin America).
Mu Ukwakira 2024, U Rwanda na Brazil byasinye amasezerano y’imikoranire arimo kohererezanya abantu bakatiwe n’inkiko no gukuriraho viza abafite impapuro z’izinzira z’abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo z’akazi, nk’amahirwe yo kurushaho gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Ambasaderi Irene Vida Gala aje mu Rwanda asimbura Amb. Silvio José Albuquerque e Silva wari ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Misiri
U Rwanda na Misiri bimaze imyaka irenga 47 bikorana mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ingufu, ubuvuzi no guhererekanya abanyeshuri.
Ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.
Iki gihugu kinohereza mu Rwanda ibijyanye n’imiti, ifumbire mvaruganda, imashini ndetse na bimwe mu bikoresho bya pulasitike. Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi, imineke n’ibindi.
Amb. Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin aje mu Rwanda asimbura Ambasaderi Nermine El Zawahry, wasoje inshingano zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.

U Bufaransa
Umubano w’ibihugu byombi wagarutse mu mu murongo mwiza nyuma y’uruzinduko rw’amateka Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi mu 2021.
Muri Kamena, 2024, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron mu biro bye. Mu Kwakira k’uwo mwaka kandi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Igifaransa, byibumbiye mu muryango OIF.
Mu 2024, u Bufaransa bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere n’u Rwanda, aho buzatanga miliyoni 400 z’Amayero azafasha mu guteza imbere ibikorwa by’uburezi, ubuvuzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu gihe cy’imyaka itanu.
Mu 2023, Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigega cyayo gishinzwe u Bufaransa, Agence française de développement (AFD), yasinye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni €75 azifashishwa havugururwa ibitaro bya Ruhengeri.
Ambasaderi Aurélie Royet‑Gounin aje mu Rwanda asimbuye Antoine Anfré washoje inshingano ze muri Kanama uyu mwaka.






