sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye ya Perezida wa Gabon

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Gabon, Francois Ndong Obiang, amugezaho ubutumwa bwa mugenzi we w’iki gihugu, Perezida Brice Oligui Nguema.

Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi ku gicamutsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo muri Village Urugwiro.

U Rwanda na Gabon ni ibihugu bifitanye umubano mwiza umaze imyaka myinshi, ushingiye ku mikoranire mubya dipolomasi, ubufatanye mu ishoramari n’ubukungu, aho mu 2022, ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guteza imbere ishoramari mu bice by’ingenzi nk’ubuhinzi.

Ibihugu byombi kandi byihaye intego yo koroherezanya mu gushora imari, kongera ubuhahirane no guteza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo.

Muri uyu mwaka, Perezida Kagame yoherereje ibaruwa mugenzi we wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, amushimira ku buyobozi bwe ndetse no kuba yarakomeje kugaragaza icyizere cy’uko imikoranire izarushaho gukomeza kugenda neza mu bihe bizaza.

U Rwanda kandi ruhuriye mu miryango mpuzamahanga na Gabon, irimo Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’umuryango wa Afurika yo Hagati (ECCAS).

Photos:

[fluentform id="3"]