Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, bakiriye ku meza Francine LeFrak, Perezida akaba n’uwashinze Umuryango Francine LeFrak Foundation.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye iri tsinda riyobowe na Francine LeFrak, ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026.
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X, avuga ko Francine LeFrak n’iri tsinda ayoboye bari mu ruzindo mu Rwanda, aho harimo bamwe mu bashyitsi bageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Aba barimo abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, imiturire, amategeko, ubuhanzi, imari, itangazamakuru, ibikorwa by’ubugiraneza n’ikoranabuhanga.
Intego y’uru ruzinduko ni ugusobanukirwa byimbitse amateka y’u Rwanda, by’umwihariko urugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi ndetse n’iterambere igihugu cyagezeho mu mibereho n’ubukungu, rishingiye ku buyobozi burangwa no guha abaturage bose amahirwe angana.
Ni uruzinduko rugaragaza inyungu y’amahanga mu kwiga ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kubaka igihugu gishyira imbere ubumwe, ubudaheranwa n’iterambere rirambye.
Francine LeFrak Foundation ni umuryango wita cyane ku bikorwa by’ubugiraneza (philanthropy) ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abantu no guteza imbere amahirwe angana mu muryango.
Mu byo ukora harimo guteza imbere uburezi no gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo kwiga, ibikorwa by’iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage, guteza imbere uburinganire n’uruhare rw’abagore mu buyobozi, gushyigikira ibikorwa by’ubuhanzi n’umuco no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu n’inzego zitandukanye.
Uyu muryango washingiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho ufite icyicaro, ariko ukaba ukorera mu bihugu no mu bindi bihugu binyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye.










