Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame, yashimiye umukinnyi w’icyamamare muri NBA, Kawhi Leonard waje mu Rwanda guhura no kuganira n’urubyiruko rw’u Rwanda, ndetse no kurushishikariza gukomeza gutyaza impano zabo no kuzikoresha kinyamwuga.
Ni ibyo yagarutseho ku gicamutsi cyo kuri iki Cyumweru, ubwo yari yitabiriye umwiherero w’urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu, wabereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo.
Uyu mwiherero wateguwe na Giants of Africa witabiriwe n’abarimo Masai Ujiri washinze Giants of Africa, n’umukinnyi w’icyamamare muri NBA, Kawhi Leonard, umaze iminsi mu Rwanda aho yitabiriye iri serukiramuco.
Mu butumwa bwatangajwe ku rubuga rw’Umukuru w’Igihugu kuri X, nuko Perezida Kagame yashimiye uyu mukinnyi w’ikipe ya Los Angeles Clippers yo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika kubw’umwanya yafashe wo kuza kuganira n’urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika.
Ati” Ndashimira Kawhi kuba yarafashe umwanya wo kuza hano, guhura n’aba bana bacu, kubashyigikira no kubafasha gukomeza guteza imbere impano zabo. Ibi bisobanuye ikintu gikomeye kuri bo, no kuri twe, mu rugendo dukomeje rwo gushora imari mu rubyiruko rwacu: turufasha gutahura ibyo rukunda no kubibyaza umusaruro.”
Perezida Kagame yagarutse ku rugendo rwa Giants of Africa kuva rwatangira kugeza uyu munsi, agaragaza ko uburyo yagiye ikura ari ikimenyetso cy’impinduka nziza.
Ati” Ndibuka ko twari hano ubwo ibi byose byatangiraga, kandi uburyo byagiye bikura umunsi ku wundi, umwaka ku wundi, birashimishije cyane. Byagize uruhare runini mu buzima bw’uru rubyiruko n’abandi batari hano.”
Kawhi Leonard ubwo yageraga i Kigali ku wa gatanu, yahuye n’urubyiruko rusaga 320 rwaturutse mu bihugu 20 bya Afurika rwari rwitabiriye amarushanwa ya Basketball yateguwe na Giants of Africa.
Giants of Africa Festival ni gahunda ngarukamwaka ifite intego yo guteza imbere impano z’urubyiruko binyuze muri siporo, cyane cyane Basketball, inabatoza indangagaciro nk’ubwitange, ubufatanye n’ubuyobozi bufite icyerekezo.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa nk’ibi, kuko bifasha urubyiruko kurushaho kugira icyerekezo no kwiyubakamo icyizere cyo guharanira impinduka nziza.




Photos: @Village Urugwiro







