Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryageneye Perezida Kagame igihembo cy’ishimwe ry’uruhare yagize mu bukangurambaga bwo gutangiza gahunda zigamije kwitegura no kwihaza mu bushobozi bwo guhangana n’indwara z’ibyorezo.
Icyemezo cy’ishimwe cya Perezida Kagame cyatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, cyakirwa na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi.
Iki gihembo cyatangiwe mu nama yareberaga hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije ubufatanye mu gukumira, kurwanya no guhangana n’ibyorezo bitera Isi, yabereye i Genève kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025.
Dr Tedros abinyujije ku rukuta rwa X, yatangaje ko yashimiye Perezida Kagame n’abandi 20 bagize uruhare mu guharanira ko habaho amasezerano y’ubufatanye mu guhangana n’ibyorezo. Yongeyeho ko ari ishema gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda buteza imbere urwego rw’ubuvuzi.
Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, yatangaje ko Perezida Kagame yashimiwe kubera uburyo yaharaniye ko habaho uburyo bwemewe n’amategeko kandi buhuriweho bwafasha gukumira, kurwanya no guhangana n’ibyorezo bitandukanye.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyashegesha Isi mu myaka ishize, u Rwanda rwagiye ruzamura ijwi rusaba ibihugu by’Isi n’Imiryango Mpuzamahanga gukorera hamwe bitegura guhangana biruseho n’ibindi byorezo bishobora gutera.
Muri Kamena 2024 ubwo Perezida Kagame yari mu nama yabereye i Paris mu Bufaransa igamije gutangiza gahunda yo kwihutisha ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika yiswe ‘African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA)’, yagarutse ku buryo ibihugu bimwe byoroherwa no kubona inkingo mu gihe ibindi cyane cyane ibyo muri Afurika n’ibikiri mu nzira y’Amajyambere bibura aho bizikura.
Ati “Icyorezo cya COVID-19 cyatwaye ubuzima bw’abaririwa muri za miliyoni, ariko kinagaragaza isura nshya y’ibijyanye n’ubusumbane hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere. Iyi virusi ntabwo yigeze isiga igihugu na kimwe kitagezweho n’ingaruka, ariko kubona inkingo n’ibyifashishwa mu buvuzi ku gihe byari birimo ingorane n’ubusumbane.”








