Perezida Kagame yashimye abitanze, bikagera n’aho batanga ubuzima bwabo mu rugendo rwo guharanira umutekano w’Igihugu n’uw’Abanyarwanda muri rusange.
Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba ko ku wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2025, ubwo Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame bakiraga abarenga 2000 barimo abayobozi mu nzego za Leta, abo mu z’umutekano, abikorera, urubyiruko, abahanzi n’abakora mu nzego z’imirimo itandukanye, mu birori byo gusoza umwaka wa 2025.
Perezida Kagame yavuze ko 2025 yabaye umwaka mwiza ndetse u Rwanda rwageze kuri byinshi ndetse bikwiye kwishimirwa.
Ati “Iyo wishimira ibikorwa nk’ibyo, aho uhera ni ku bantu, abantu ni bo bakora ibyo. Ndabashimira nk’abantu mwakoreye Igihugu cyanyu, tukaba twarageze kuri byinshi ndetse dutegereje ku bindi byinshi mu mwaka mushya tugiye kujyamo wa 2026.”
Umukuru w’Igihugu yanashimiye abaturage kubera uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano, ariko ashimangira ko bitashoboka Ingabo z’u Rwanda n’abandi batabigizemo uruhare.
Yakomeje ati “Umutekano ndawushimira abaturage navuze bari hirya no hino mu gihugu, uruhare bawugiramo ni runini cyane. Ubwo birumvikana abo ndi bukurikizeho. Ni abasore n’inkumi, bagenzi banyu, abavandimwe banyu, basaza banyu, bashiki banyu barara ijoro n’amanywa ndetse abandi bagatanga ubuzima bwabo kugira ngo ubwanyu bukomeze.”
Perezida Kagame yashimangiye ko ibyo u Rwanda rugeraho bitashoboka mu gihe nta mutekano rufite.
Ati “Ubushize sinababwiye ngo abaryama baryame, baryamire igihe, basinzire? Ntabwo navugaga kuryama gusa, ni ukuryama igihe cyacyo. Ikindi gihe ni icyo gukora.”
Avuga ku basirikare n’abapolisi bitangiye Igihugu kugeza n’aho bamwe bahaburira ubuzima, Perezida Kagame yavuze ko bari kumwe n’imiryango yabo.
Ati “Hari imiryango, abo bana bakomokamo cyangwa abo bafitanye isano iyo ari yo yose batazashobora kwishimana n’ababo kuko batanze ubuzima bwabo kugira ngo ubwanyu bukomeze. Iyo miryango ntiri yonyine, turi kumwe na yo buri munsi. N’ejo tuzaba turi kumwe na bo, umwaka utaha, bityo.”
Mu butumwa yatanze, yifuriza Ingabo z’u Rwanda n’abashinzwe umutekano muri rusange, Perezida Kagame yashimangiye ko abagize izi nzego ari bo yahoze yifuza kugira, anashima umuhate wabo mu kwitangira Igihugu no kurinda ubusugire bwacyo ndetse no kuba intangarugero mu butumwa bw’amahoro boherezwamo mu mahanga.











