sangiza abandi

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo; abaminisitiri, abayobozi b’ibigo n’abambasaderi

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye za Leta, hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111, iya 112 n’iya 116.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 10 Kamena 2026 n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya muri guverinoma mu bigo n’abahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Muri Guverinoma

Perezida Kagame yagize Damien Murwanashyaka Minisitiri w’Ibikorwaremezo asimbuye Dr Jimmy Gasore kuri uyu mwanya mu gihe  Armand Zingiro na Col. Claudien Bizimungu bagizwe 

Perezida kagame kandi yagize Judith Uwizeye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asimbuye Amb. Christine Nkulikiyinka waruri muri izi nshinmgano kuva muri Kanama 2024.

Perezida Kagame yagize Antoine Marie Kajangwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda asimbuye Prudence Sebahizi waruri kuri uyu mwanya kuva muri Kanama 2024. 

Mu gihe Tuyishimire Chantal, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri asimbura Kajangwe wagizwe Minisitiri.

Mu bandi bayobozi

Kanyonga Louise yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS mu gihe Byilingiro Maximilien agirwa Umuyobozi Mukuru w’lkigo gishinzwe Ingufu (REG)

Umurungi Michelle yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije unashinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)

Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu mahanga

Perezida Kagame kandi yashyizeho ambasaderi bashya bazahagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye

Perezida Kagame yagize Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake Ambasaderi wa Repubulika w’u Rwanda mu Bushinwa. Mu gihe Maj Gen Bayingana Emmanuel yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Isiraheli.

Muri iryo tangazo kandi Perezida Kagame yashyizeho Col (Rtd) Ruhunga Jeannot nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Pologne. Mu gihe Amb. Nkulikiyinka Christine wari Minisitiri w’Abakozi ba leta n’Umurimo yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Esipanye.

Photos:

[fluentform id="3"]