Perezida Paul Kagame yageze i Gaborone muri Botswana mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri, aho yakiriwe na mugenzi we w’iki gihugu Perezida Duma Boko.
Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Gaborone ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Gicurasi 2026.
Uruzinduko Perezida Kagame yagiyemo rugamije kwagura umubano w’u Rwanda na Botswana mu nzego zitandukanye.
Uru ruzinduko ruje rukurikiye Inama ya kabiri ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na Botswana ishinzwe guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi (JPCC), igamije kurushaho gushimangira imikoranire mu nzego zitandukanye.
Uru ruzinduko rwitezweho kugira uruhare mu gufungura indi miryango y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Afurika yo hagati n’iyo mu Majyepfo.
Botswana ni igihugu giherereye mu Majyepfo ya Afurika, gihana imbibi na Afurika y’Epfo mu Majyepfo, Zimbabwe mu Majyaruguru, Namibia mu Burengerazuba ndetse na Zambia.
Botswana ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika mu gucukura Diyama nyinshi ikaza ku mwanya wa kabiri ku Isi nyuma y’u Burusiya.
Ni iya mbere kandi mu kugira diyama ifite ireme kurusha izindi ku Isi aho mu 2024 yanditse amateka yo kugira ikirombe cya kabiri ku Isi cyacukuwemo diyama nini ipima Karat 2,492.








