Perezida Paul Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ukeneye Abanyafurika kugira ngo ugere ku iterambere wifuza, bagafata inshingano zo guhindura uyu mugabane aho gusaba ibindi bice by’Isi ko ari byo byaza guhindura ibyabananiye ubwabo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kane kuya 25 Nzeri 2025, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro amasomo mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere [African School of Governance] i kigali mu Rwanda.
Yasabye Abanyafurika n’abaziga mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, ASG, gufata inshingano zo guhindura Umugabane aho gusaba ibindi bice by’Isi ko ari byo byaza guhindura ibyananiye Abanyafurika ubwabo.
Ati “Mwiheshe agaciro ubwanyu, ibihugu byanyu n’abaturage banyu. Ntabwo mwakwitega ko Isi ifata Afurika nk’ikomeye, nimutubaha amategeko yanyu. Ntimugasabe abandi byinshi kurusha uko mwe mubyisaba ubwanyu.”
Yavuze ko abagiye kwiga muri ri shuri ASG, bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo bazatange ibisubizo bifuzwaho.
Ati “Ku Isi, ubukungu buri guhinduka, ikoranabuhanga riri gutera imbere kandi na Afurika ntabwo yakwemera gusigara inyuma. Ibyo bisobanuye mwe, mufate igihe cyanyu hano, icyizere cyacu ni mwe. Ibihugu byanyu nibibashakaho ibisubizo, muzaba mwiteguye.”
Yabibukije ko bafite inshingano zo kumenya uko Afurika ifatwa ku Isi.
Ati “Ese ntabwo ari byo? Ese ni byo? N’ibindi n’ibindi. Zimwe mu mbogamizi ni karemano ariko inyinshi ni izo twitera.”
Ishuri ry’imiyoborere ,ASG rije gutanga amasomo y’ubumenyi mu miyoborere rikagira umwihariko wo gushingira ku ndangagaciro n’ubumenyi bwa Afurika.
Rifite intego zo kurera no gutegura abayobozi b’ejo hazaza ba Afurika, ribinyujije mu masomo yubakiye ku mateka n’ubwenge bwa Afurika.





