sangiza abandi

Perezida Kagame yongeye gusaba RDB kuvugutira umuti ikibazo cya ‘One Stop Center’

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye gusaba ko ikibazo cy’ urubuga rutangirwamo serivisi zitandukanye zifitanye isano n’ishoramari n’ubucuruzi (One stop Centre) , cyakemuka , bikorohera abashaka kubona ibyangombwa .

“One Stop Center’ ni uburyo bwashyizweho n’Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB ngo rwrohereze abashoramari kubona ibyangombwa, serivisi, n’ibyangombwa byo gukora ubucuruzi binyuze mu kigo kimwe , bitabaye ngombwa ko umushoramari azenguruka ibigo bitandukanye.

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20 , Umwana w’umukobwa witwa Muvunyi Cheyenne, , yavuze ko amaze imyaka itandatu atangiye kwikorera mu Rwanda ndetse ko yashinze ikigo cy’ubucuruzi ariko kugeza ubu agitinzwa no kubona ibyangombwa.

Uyu avuga ko afite ikigo gitunganya amavuta y’umusatsi cyitwa, Glow Force, ariko akavuga ko agorwa no kubona ibyangombwa.

Muvunyi yavuze ko yagerageje gusaba ibyangombwa by’uko yatangira ubucuruzi bwe ariko yamaze igihe asiragizwa .

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika , yavuze ko mu gukemura ikibazo cyatumaga ubucuruzi bwandikishwa butinzwa, hagiyeho ikigo cya One Stop Center .

Perezida Kagame yabajije niba One Center yaba idakora kugira ngo hashakwe igisubizo.

Kuri iki kibazo, Minisitiri w’Intebe, Dr.Nsengiyumva Justin, yavuze ko iki kibazo kigiye gukemurwa .

Ati ” Twari twasabye MInisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda guhuza ibigo byose bitanga amabwiriza birimo REMA,RSB,FDA, mu byerekeranye nuko ibyangombwa bitangwa, ku buryo tugira lisiti imwe y’ibisabwa . Kuko ikibazo cyo One Stop Center , ni byo One Stop Center iriho ariko ni uko buri kigo kigira ibyo gusaba. “

Minisitiri w’Intebe yijeje ko iki kibazo gikemuka burundu.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 , yabaye muri Gashyantare 2023, ikibazo cya One Stop Center cyari mu byagarutsweho cyane, nyuma y’uko Perezida wa Repubulika anenze imikorere y’uru rwego muri RDB ko rutarimo gutanga serivisi zihuse nk’uko byari byitezwe.

Uwari Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yemeye ko hari ibibazo mu guhuza serivisi z’ibigo binyuranye bikorera muri One Stop Center, bituma umushoramari cyangwa umuturage atinda kubona ibyangombwa bitewe n’uko ibyo bigo bitinda gutanga amakuru cyangwa ibyemezo bikenewe.

Yagaragaje ko hari ikibazo cya sisiteme y’ibigo binyuranye itahujwe neza, bikagorana ko serivisi itangwa.

Icyo gihe yijje ko kigiye gukemuka bityo umuturage ntahore asiragizwa.

UMuri Werurwe 2023, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), rwamuritse urubuga rutangirwamo serivisi zitandukanye zifitanye isano n’ishoramari n’ubucuruzi (One stop Centre) mu buryo buvuguruye ruzahuriza hamwe izatangwaga mu bigo bya leta bigera kuri 23.

Mu byangombwa bitangirwa muri One Stop Centre, harimo ibyo kwandikisha ubucuruzi, ibyemezo by’ubuziranenge byatangwaga n’Ikigo kigenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, ibyatangwaga n’Ikigo Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), iby’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ibya RICA, iby’Urwego rw’abinjira n’abasohoka, iby’amashuri makuru n’ibindi.

Muvunyi Cheyenne yavuze ko yatangiye ubucuruzi ariko asiragizwa mu kubona ibyangombwa

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]