sangiza abandi

Perezida Macron yaburiye abajenosideri bihishe mu Bufaransa bibwira ko babonye ubuhungiro

sangiza abandi

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaburiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibwira ko babonye ubuhungiro mu gihugu cyabo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 2 Kamena 2026, ubwo mu Mujyi wa Paris hafungurwaga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa rwiswe ‘Les Archives’.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Meya w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire; abayobozi bo muri Guverinoma z’ibihugu byombi, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, Perezida wa IBUKA-France, Marcel Kabanda, abarokotse Jenoside n’abandi.

Muri iki gikorwa Perezida Macron yashimangiye ko nta muntu uri hejuru y’amategeko ahamya ko ubutabera bwo mu Bufaransa buzakomeza gukurikirana buri wese ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko mu myaka ishize, ubutabera bw’u Bufaransa bwakomeje gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, avuga ko hari imanza zabaye ndetse hari n’izindi dosiye zigikurikiranwa.

Yagize ati “Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Abibwiraga ko babonye ubuhungiro cyangwa ko igihe kizahanagura ibyaha bakoze baribeshye. Nta cyaha cyibasiye inyokomuntu gishobora gusaza cyangwa kwibagirana. Ubutabera buzakomeza gukora akazi kabwo.”

Perezida Macron yavuze ko hakiri akazi ko gukora ko kurwanya abakomeza gusakaza imvugo z’urwango zibiba amacakubiri agaragaza ko hari ibitangazamakuru bikora nk’uko radiyo RTLM yakoraga.

Yagize ati “ Uyu munsi na none, hari ibitangazamakuru bigikwirakwiza urwango nk’uko Radiyo RTLM yabigenzaga mu gihe cya Jenoside. Tugomba gukomeza kubirwanya.”

Muri iki gikorwa Perezida Kagame yashimiye u Bufaransa ko bukomeje ibikorwa byo kuburanisha bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside batuye muri iki gihugu ndetse na gahunda yo gushyiraho amategeko ahana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko byakomeza muri uwo mujyo.

Leta y’u Bufaransa yashyizeho itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside. Umwe mubahanwe n’iri tegeko ni Umwanditse w’Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Charles Onana, wanditse igitabo gihakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.

Perezida Kagame na Madamu we bafunguye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye haba abo mu Bufaransa n’ahandi

Photos:

[fluentform id="3"]