Mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri Chad, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, wari Intumwa Idasanzwe ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriwe mu biro bya Perezida wa Chad, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno, anamushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.
Ibiganiro byahuje abayobozi bombi byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Chad, by’umwihariko mu nzego za dipolomasi, ubukungu n’umutekano.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Nduhungirehe yashyikirije Perezida Déby Itno ubutumwa bwihariye bwa Perezida Kagame, burimo ubusabe bwo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo, wiyamamariza manda ya gatatu ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie (OIF).
Louise Mushikiwabo kugeza ubu afatwa nk’umuntu wakoze akazi k’indashyikirwa mu guteza imbere OIF, by’umwihariko mu kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’ibihugu bikoresha Igifaransa, guteza imbere urubyiruko, no gushyigikira iterambere rirambye.
Kuba yayobora uyu muryango indi manda, bigaragaza uruhare rw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane mu gushimangira ijwi ryarwo mu miryango mpuzamahanga no gushyigikira abayobozi b’Abanyafurika mu nzego zikomeye.






