Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuguruje imvugo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we, Bizimana Edouard, washinjaga Qatar kutambamira Amerika mu kugira icyo ikora ngo amahoro n’umutekano bigerweho mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko igihugu cye “igihe cyose cyashimiye’ uruhare rw’ingenzi rwa Qatar mu buhuza ku kibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Ni nyuma y’uko ku wa 3 Mutarama 2026, Minisitiri Edouard Bizimana yanditse ku rubuga X ko ari “ingenzi gushimangira uruhare rubi rwa Qatar mu gukoresha ijambo ryayo n’amafaranga ikabuza Amerika kugira icyo ikora”.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Bizimana yagize ati “U Rwanda rwagerageje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, ntihagira igikorwa, none hakomeje gufatwa ibyihebe byinshi mu Burasirazuba bwa RDC byarenze ku masezerano ya Washington.
Ni ingirakamaro gushimangira uruhare rubi rwa Qatar ikoresha igitinyiro n’amafaranga ifite mu kubuza Amerika kugira icyo ikora.”
Ni ubutumwa yahise asiba nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abantu batandukanye banenze ubwo butumwa.
Perezida Ndayishimiye yahise amuvuguruza yifashishije urukuta rwe rwa X nyuma yo kubona ko ubu butumwa butavuzweho rumwe.
Perezida Ndayishimiye yagize ati “U Burundi iteka bushima umubano mwiza w’igihe kirekire bufitanye na Qatar, ndetse n’umusanzu w’ingenzi wa Qatar mu bikorwa by’ubuhuza muri RDC. Ni ingirakamaro gushyira umucyo ku kutumvikana n’imvugo idahwitse ku birebana n’umusanzu wa Qatar mu iterambere no kubaka amahoro.”
Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi , Minisitiri wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, akaba n’umwe mu bagira uruhare mu biganiro by’amahoro bitegurwa na Qatar, yashimiye Perezida Ndayishimiye ku busobanuro yatanze.
Al-Khulaifi yavuze ko Qatar “ikomeje ubushake bwo kubaka amahoro, ubuhuza, no gukemura amakimbirane mu mahoro”.
Ubwo u Rwanda rwashyiraga umukono ku masezerano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi bwari nk’umutangabuhamya, kuko Perezida Ndayishimiye Evariste, yari yitabiriye uwo muhango.
U Burundi ni kimwe mu bihugu byakomeje gucudika na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bunohereza abasirikare barenga 2000, bafatanya n’ihuriro rya leta mu kurwanya M23 ariko bakanarenganya abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.







