sangiza abandi

Perezida Ndayishimiye yerekeje i Washington ahazasinyirwa amasezerano y’u Rwanda na RDC

sangiza abandi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yerekeje i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azitabira umuhango wo gusinga amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, DRC.

Isinywa ry’aya masezerano riteganyijwe kubera i Washington DC, ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, rikazitabirwa n’abakuru y’ibihugu byombi ndetse n’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko Amerika izakira abakuru b’ibihugu byombi kugirango bashyire umukono ku masezerano y’amahoro ya burundu, akurikira ayashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC.

Uretse amasezerano y’amahoro Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi bazashyira umukono ku masezerano agamije guteza imbere ubukungu.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ni umwe mu bakuru b’ibihugu bazitabira uyu muhuro uzaba ari ingenzi muri politiki y’Akarere.

U Burundi bufite akaboko mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC aho, ku bwumvikane bwa Gitega na Kinshasa, bwohereje ingabo ibihumbi gufasha ingabo za FARDC kurwanya AFC/M23.

Uko ibintu byifashe mu Burasirazuba bwa RDC biri mu byazambije umubano w’u Rwanda n’u Burundi mu myaka ya vuba, aho kugeza ubu u Burundi bumaze umwaka bufunze imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda. 

Mu minsi ishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard yumvikanishije ko iki gihugu gishaka kugira uruhare muri aya masezerano y’amahoro, kandi ko hari umuhate wo kugarura umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]