Perezida w’Uburundi ,Ndayishimiye Evaliste, yavuze ko u Rwanda rugifite umugambi wo gutera u Burundi kandi ko mu bihe bitandukanye bwasabye ko abakoze ibyaha mu Burundi bari mu Rwanda bakoherezwayo bagacirwa imanza ariko rwabyanze.
Ibi Ndayishimiye yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025, yari i Gitega ,muri komine ya Muramvya, mu murwa mukuru wa Politiki, aho abaturage n’Abanyamakuru, bamugejejeho ibibazo bitandukanye .
Muri Werurwe uyu mwaka, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe nutera i Bujumbura uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo z’igihugu cyabo na zo zizatera i Kigali.
Mu kiganiro na BBC, Ndayishimiye yavuze ko afite amakuru yizeye agaragaza ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi rubinyujije muri RED Tabara isanzwe ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Yagize ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Gukorana na RED Tabara si ubwa mbere Ndayishimiye abishinje u Rwanda kuko no mu Ukuboza 2023 ubwo uyu mutwe wari umaze iminsi ugabye igitero muri zone Gatumba i Bujumbura, yarabivuze, binatuma afunga imipaka muri Mutarama 2024.
Muri icyo kiganiro, Umunyamakuru Nzikobanyankana ukorera Radiyo na Televiziyo Isanganiro , yabajije niba ibihugu byombi bitaganira ku buryo iyo ntambara Ndayishimiye avuga itahagarara.
Ati ” Nyakubahwa Perezida Ndayishimiye, mumaze iminsi muvuga ko igihugu cy’u Rwanda gishaka gutera u Burundi. […] Mbega izindi inzira zose zaranze ku buryo iyo ntambara hagati y’u Rwanda n’u Burundi ntibe ? ”
Asubiza iki kibazo, Ndayishimiye yongeye kwikoma u Rwanda avuga ko rugifite umugambi wo gutera u Burundi .
Peerezida Ndayishimiye ati ” Iyaba ari twe twateraga, twasaba u Rwanda tuti udakoze ibi turagutera. Twebwe rero nta mugambi wo gutera u Rwanda. Ariko turabona ko u Rwanda rufite umugambi mubi ku Burundi. Ikimenyi menyi ni uko abagizi ba nabi baza kwica mu Burundi, bigishijwe igisirikare n’u Rwanda, bahabwa intwaro n’u Rwanda, nibo babatunze nibo babagaburira.”
Akomeza ati ” Twagize ibiganiro ngo basi abo bantu mubaduhe bagezwe imbere y’ubutabera . Ariko kugeza ubu babyimye amatwi bavuga ko batazabaduha. Icyo nicyo cyerekana ko bafite umutima mubi ku Burundi.
Ku bwacu ntako tutagize ngo tugire ibiganiro, nubu dukomeza gusaba tuvuga ngo nta nyungu zo kurwana, icyo tuvuga ni uko tubona ko mufite umutima mubi ku Burundi.”
Perezida Ndayishimiye avuga ko abayobozi b’ibihugu byombi bakomeje kuganira ariko ngo u Rwanda ntacyo rwakoze ngo rutange abo iki gihugu kivuga ko bakoze ibyaha mu Burundi.
U Rwanda rwahakanye ibi birego ruvuga ko iki gihugu cy’u Burundi, cyahisemo kwifatanya n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikorona na FDLR, bityo na cyo gifatanya na FDLR.
Gusa Muri uku kwezi, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iz’u Burundi zahuriye mu nama igamije kureba uko hakemurwa ikibazo cy’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiranye na France 24 cyasohotse ku wa 18 Ukuboza 2025, yavuze ko ibirego by’u Burundi ari ibinyoma ahubwo ari bwo bwarashe ku butaka bwa RDC.
Ati “Ibyo si byo ahubwo ni ibisasu by’u Burundi byatewe mu mujyi wa Kamanyola ari na byo byatumye Abanye-Congo bahungira iwacu mu Rwanda mu Bugarama.”
Umunyamakuru yamubajije niba hari ibiganiro bijya bibaho hagati y’u Rwanda n’u Burundi, Minisitiri Nduhungire asubiza ko hari ibizahuza inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.
Ati “Ku ruhande rw’u Burundi, inama yarabaye mu mpera z’iki cyumweru hagati y’inzego z’umutekano za Leta zombi kugira ngo baganire ku mwuka ukomeje kuba mubi. Dutekereza ko izo nama nizikomeza, tuzagera ku gisubizo no ku mwuka mwiza mu karere no gusubira mu murongo wo gukurikiza amasezerano anyuranye y’amahoro.”









