sangiza abandi

Perezida Paul Kagame ari muri Azerbaijan

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Baku, mu murwa mukuru wa Azerbaijan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Umukuru w’Igihugu yakiriwe ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Heydar Aliyev na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Azerbaijan, Samir Sharifov.

Ni uruzinduko rufite intego yo kurushaho kwimakaza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Azerbaijan.

Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2025, Perezida Kagame azasura anashyire indabo aharuhukiye intwari yahesheje ubwingenge iki gihugu, Heydar Aliyev, wahoze ari Perezida wa Azerbaijan.

Perezida Kagame kandi azagirana ibiganiro byimbitse na mugenzi we wa Azerbaijan, Perezida Ilham Aliyev.

U Rwanda na Azerbaijan bisangiye amateka yo kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye byanyuzemo ndetse bifitanye umubano ushingiye ku kuba bihuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), ndetse n’Umuryango w’Abibumbwe, UN.

Muri Kamena uyu mwaka, u Rwanda na Azerbaijan byasinye amasezerano y’ubufatanye bwaza Repubulika, ahagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy K. Afrika.

Kugeza uyu munsi ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano ajyanye no kwimakaza ubutwererane bwa Politiki ndetse no gukuriraho viza abatunze pasiporo za serivisi n’iza dipolomasi.

Photos:

[fluentform id="3"]