sangiza abandi

Perezida Touadéra wa Centrafrique ari mu Rwanda

sangiza abandi

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra yatangiye urugendo rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Perezida Touadéra akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr Vincent Biruta.

Perezida Touadéra yaherukaga mu Rwanda mu Rwanda mu mpera za 2022, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’u Rwanda kandi agaragaza ko yishimiye umusanzu wa RDF mu kubaka igisirikare cya Centrafrique. 

U Rwanda rumaze igihe ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Repubulika ya Centrafrique mu bijyanye n’umutekano, aho rufite Ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), ndetse rukanafasha iki gihugu mu myitozo ya gisirikare.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]