sangiza abandi

Perezida Tshisekedi yavuze ku masezerano n’u Rwanda, asabira Trump Noble

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Feleix Tshisekedi, yabwiye abitabiriye Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) i New York, ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akwiriye guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel kubera uruhare rwe mu gushaka amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari n’ahandi ku Isi.

Tshisekedi yavuze ko Trump afasha mu kugarura umutekano no guteza imbere amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari mpuzamahanga mu karere, cyane cyane mu gukemura amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda.

Ati” Amasezerano y’amahoro yasinywe muri Kamena ashobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu byumweru biri imbere, kandi bigatanga icyizere cyo guhashya amakimbirane amaze imyaka 30.”

Tshisekedi yagaragaje ko intambara imaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa Congo itatanze umusaruro n’abaperezida bane ba DRC bayiyoboye mu bihe byashize.

 Yongeyeho ko ubufatanye na Trump bufite inyungu mu kuzamura umutekano, kugabanya ububasha bw’u Bushinwa mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse no guteza imbere inganda z’ikoranabuhanga, igisirikare.

Yashinje kandi u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu,anarushinja kandi ngo kugira umugambi wo gutwara abaturage ba Congo asaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano bikakaye.

Nubwo amasezerano agamije gukemura ikibazo cya FDLR yagezweho ariko akaba atarashyirwa mu bikorwa, RDC iracyakeneye kongera imbaraga mu kumvikana n’inyeshyamba za M23, zirwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo babwambuwe kubera ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjijwe na FDLR.

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya RDC n’intumwa za M23 byari biyobowe na Qatar byahagaritswe kubera ibitero bya Isiraheli i Doha mu ntangiriro z’uku kwezi, ariko Tshisekedi yavuze ko biteganyijwe kongera gusubukurwa.

Abayobozi ku Isi barimo Minisitiri w’Intebe wa Armenia Nikol Pashinyan, Perezida wa Azerbaijan Ilham Aliyev, Minisitiri w’Intebe wa Cambodia Hun Manet, Perezida wa Gabon Oligui Nguema, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, hamwe na Guverinoma ya Pakistan, bose bashyigikiye ko Trump ahabwa Igihembo cyitiriwe Nobel.

Tshisekedi yemeza ko amahirwe yo kubona amahoro arambye azatuma ubufatanye bw’akarere n’Amerika bukomeza kwaguka, bikongera icyizere cyo guteza imbere ibikorwa remezo n’ishoramari rirambye mu karere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]