sangiza abandi

Perezida wa Rayon Sports yongeye gukora mu jisho abasaza

sangiza abandi

Ubwumvikane buke hagati y’inzego ebyiri ziyobora Rayon Sports bukomeje kugenda bugaragara umunsi ku munsi, ni nyuma y’uko noneho Twagirayezu Thadée yakuyeho inama yari yatumijwe na Paul Muvunyi uyobora Inama y’Ubutegetsi.

Komite ya Board ya Rayon Sports cyangwa se Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi yari yatumijeho Fan Base (Ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports) mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kubafasha mu bukangurambaga bwo kugira ngo abakunzi b’iyi kipe biyandikishe banatange umusanzu maze umushinga bateguye wo kugira Rayon Sports Company ukomeze ugende neza.

Gusa ubwo ubu butumire bwashyirwaga kuri Group ya Fan Base, havutse impaka nyinshi bamwe batumva uburyo inama itumizwaho na Board.

Iyi nama yagombaga kuba ejo hashize ku wa Mbere, byarangiye perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée ayikuyeho ntiyaba.

Ibi bibaye nyuma y’amakuru amaze iminsi hanze avuga ko Komite Nyobozi ya Rayon Sports ndetse n’iy’inama y’Ubutegetsi zitumvikana aho zakunze kugongana cyane nko mu kugura abakinnyi buri ruhande rwizaniraga umukinnyi bikagorana kumwumvikanaho.

Binavugwa ko no mu ishyirwa mu bikorwa ry’Umushinga wa Rayon Sports ryakozwe n’Inama y’Ubutegetsi, Twagirayezu Thadée yari yarigijwe ku ruhande.

Photos:

[fluentform id="3"]